Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ishimwe rikomeye ku gikorwa cy’ubuvuzi bwakorewe abaturage barenga ibihumbi 40, gifatanyijwemo n’inzobere mu buvuzi zaturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) hamwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 3 Nyakanga 2025, ubwo hasozwaga igikorwa cy’ubuvuzi cyabereye ku bitaro bya Kibungo, bikaba biri ku rwego rwa kabiri. Iki gikorwa cyari kimaze icyumweru kirangwa n’ivuriro ry’ubuntu ku baturage, cyakozwe ku bufatanye n’abaganga b’inzobere bo mu ngabo z’ibihugu bya EAC binyuze muri gahunda ya EAC-CIMIC (East African Community – Civil Military Cooperation).
Iri vuriro rusange ryabaye umwihariko w’uyu mwaka kuko ryahuriranye n’igihe gisanzwe cy’ibikorwa by’ubuvuzi bikorwa n’ingabo na polisi y’u Rwanda, ndetse no mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ifatanya n’abaturage.
Mu ndwara zavuwe harimo izibasira abana, iz’amaso, iz’abagore batwite, izifata amagufa, indwara zo mu kanwa, iz’umutima n’izindi nyinshi. Dr. Nsanzimana yavuze ko uru rugendo rw’ubuvuzi rwatanze umusaruro ushimishije, bitewe n’uko abaturage benshi bahawe ubuvuzi mu gihe gito.
Yagize ati:
“Mu mezi atatu gusa, abarenga ibihumbi 40 bavuwe. Ibi biragaragaza uko gufatanya n’ingabo zaturutse mu bindi bihugu bituma serivisi z’ubuzima zigera ku baturage benshi byihuse.”
Yongeyeho ko leta ifite gahunda yo kongera umubare w’abaganga mu gihugu, kuko umubare w’abarwayi ukomeje kwiyongera. Yifuje ko bene ibi bikorwa byajya biba kenshi, kuko bifasha kugabanya umubare w’abaturage bari ku rutonde bategereje kuvurwa.
Dr. Nsanzimana yakomeje agira ati:
“Kwibohora ntibishingira gusa ku rugamba rw’amasasu. Ni no kwibohora indwara, ubukene n’ibindi bibangamira imibereho myiza y’Abanyarwanda. Ni yo mpamvu ingabo zibiherekezamo tukabigeraho dufatanyije.”
Abaturage bafashijwe n’iki gikorwa batangaje uburyo byabahaye icyizere n’amahirwe atari basanganywe. Habiyakare Jean Baptiste, utuye mu Murenge wa Rurenge, yavuze ko yari amaze amezi icyenda atabasha kujya mu bwiherero. Yagize ati:
“Bansuzumye mu buryo bwimbitse, bancisha mu cyuma, bampa imiti. Ndishimye cyane kuko nizeye gukira.”
Kankindi Espérance, wavuye mu Kagari ka Rugese, yavuze ko yari amaze imyaka itandatu arwaye indwara y’inkorora no mu ngingo, ariko ko uburyo yakiriwe n’ingabo n’abaganga babafatanyije bwamweretse ko ikibazo cye gifite igisubizo.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni Nduva, yashimiye ubufatanye bw’u Rwanda mu kwakira iki gikorwa. Yagize ati:
“Ibi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu buvuzi, ibikorwa remezo n’ubufasha butandukanye butangwa mu bihugu binyamuryango.”
Mu bikorwa byakozwe harimo no kubaka inzu zirenga 70 z’abatishoboye, ibiraro 13, amashuri y’inshuke arenga icumi ndetse hanatangwaga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.




