Abahanzi Element EleéeH na Kevin Kade bageze USA bakirwa neza nk’ibyana by’ingagi(Amafoto)
Abahanzi nyarwanda EleéeH na Kevin Kade bamaze kugera mu Mujyi wa Dallas, Texas, aho bagiye kwitabira ibirori bya Rwanda Convention USA 2025. Ibi birori biteganyijwe kuba kuva ku itariki ya 4 kugeza kuya 6 Nyakanga 2025, bikazabera muri Irving Convention Centre, mu Ntara ya Texas.
Bakigera muri Amerika ku wa 2 Nyakanga, aba bahanzi bakiriwe n’abategura iki gikorwa barimo Ernesto Ugeziwe n’abandi bo mu itsinda rishinzwe imyiteguro. Ni igikorwa cyihariye kigamije guhuza Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kikaba cyari giheruka kuba mu mwaka wa 2019.
Kevin Kade na EleéeH bategerejwe ku rubyiniro kimwe na The Ben, nawe wamaze kugera muri Amerika avuye muri Canada. Aba bahanzi bazaririmba mu gitaramo kizaba ku wa 5 Nyakanga 2025, umunsi wa kabiri w’iki gikorwa. Biteganyijwe ko umunsi wa mbere, ari nawo uzatangirwaho Rwanda Convention USA ku wa 4 Nyakanga, wari waratumiwemo Massamba Intore ariko ntiyabasha kwitabira.
Umunsi wo gusoza iki gikorwa, ku wa 6 Nyakanga 2025, uzasozwa n’igitaramo cya Meddy, aho azafatanya n’abitabiriye mu gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana.
Rwanda Convention USA 2025 izaba yihariye kuko izabera mu gihe kimwe n’iminsi mikuru ibiri y’amateka: imyaka 31 ishize u Rwanda rubohowe n’umunsi mukuru w’Ubwigenge bwa Amerika wizihizwa buri wa 4 Nyakanga.
Iki gikorwa gitegurwa hagamijwe guteza imbere umuco nyarwanda, gutsura umubano n’imikoranire hagati y’Abanyarwanda baba hanze n’igihugu, ndetse no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu mahanga.





