EUGENE OFFICIAL

Menya aho izina rya Radio Muhabura ryaturutse
POLITIKE

Menya aho izina rya Radio Muhabura ryaturutse

Jul 3, 2025

Izina Muhabura risobanura guhabura umuntu wayobye ,inkotanyi igihe zavaga mu gihugu cya Uganda zashinze Radio ziyita Muhabura bagamije guhabura abahabye kubera ubutegetsi bwa Maj Habyalimana Juvenal ,iyi Radio rero yitiriwe igitekerezo cyo kugarura mu murongo abanyarwanda bayobye.

Iyi Radio ikaba yaragize uruhare runini mu kwigisha abanyarwanda ko bose ari umwe ,ibi bikaba byarabaye guhera muri Werurwe 1991,iyi radio kandi yafashije ingabo za RPA m’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu mwaka 1990 mu kwezi kwa Cumi.

Itangizwa ryiyi Radio ryakomotse ku gitekerezo cya komisiyo ya RPF yarishinzwe ubukangurambaga,icyo gihe hari mu mwaka 1991 itangira ikorera mu Rugano rw’ibirunga,ahitwa mu Gahinga .

Iyi Radio itangira ntabwo yumvikaniraga henshi kubera ubushobozi bukeya bituma abo mu butegetsi bwa Perezida  Habyalimana Juvenal bayita akavumvuri ,guhera mu mwaka 1992 yatangiye kumvikana ku ntera ndende kugera no mu bihugu bituranye n’u Rwanda ,Burundi,Uganda,Tanzaniya na RDC.

Radiyo Muhabura yakoreye mu bice bitandukanye aho yakoreye mu Birunga ndetse iza no gukorera ku Mulindi wa Byumba ikaba yarashinzwe ifite intego yo kuvuguruza amakuru y’ibihuha yatangazwaga n’ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana kubyerekeranye n’urugamba rwo kubohora igihugu.

Radio Muhabura yamenyekanye cyane mu masezerano ya Arusha kuko yatangazaga ibyavugiwe mu masezerano kurenza uko radio Rwanda na RTLM babikoraga kuko batabogamaga ,bituma abaturage batangira kuyiyumvamo kandi icyo gihe babitangazaga mu ndimi zose zakoreshwaga mu Rwanda.

Radio Muhabura yashyiraga imbere ubumwe bw’Abanyarwanda ,nta na rimwe yavugaga Abatutsi cyangwa Abahutu,ahubwo yavugaga Abanyarwanda,icyo gihe yagiraga n’inshingano zo kunyomoza ibyatangajwe na RTLM na Radio Rwanda.

Muhabura ntiyakoraga nka Radio gusa ahubwo yagiraga byinshi ikora harimo ibyo kwandika,gukora za videwo n’ibindi.

Radio Muhabura niyo yaje guhindukamo Radio Rwanda mu mwaka 1994, nyuma yuko Radio Rwanda  abo m’ubutegetsi bwa  Perezida Habyalimana Juvenal icyo gihe bayitwaye  i Gitarama birangira bayijyanye muri Zaire.