EUGENE OFFICIAL

Uganda:Gen Muhoozi yatanze itegeko ryo kwirukana abahanuzi b’ibinyoma
AMAKURU MU MAHANGA

Uganda:Gen Muhoozi yatanze itegeko ryo kwirukana abahanuzi b’ibinyoma

Jul 3, 2025

Umugaba  mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira k’ubutaka Gen Maj Muhoozi Kainerugaba yatanze itegeko kuri polisi yiki gihugu ko ikwiye gufata abahanuzi bose b’ibinyoma birirwa bazenguruka mu mujyi wa Kampala.

Muhoozi yavuze ko bano biyita abavuga butumwa birirwa bazenguruka umujyi ko icyo baba bakora ari ugusakuriza abantu naza mikorofone bakoresha babwiriza mu mihanda.

Umuvugabutumwa ari kuzenguruka umujyi wa Kampala Uganda.

Muhoozi atangaje ibi mu gihe hari hamaze iminsi mu mujyi wa Kampala hirirwamo abantu benshi biyita abahanuzi ndetse nabavuga ubutumwa bavugaga ko bahawe n’Imana ariko bakaba batabyemeranywaho n’uyu musirikare wasabye ko batabwa muri yombi cyangwa bakirukanwa.

Si ubwa none muri Uganda abantu bahorwa imyemerere yabo kuko no mu mwaka 1886 mu kwezi kwa gatandatu mu gace ka Namugongo hiswe abantu bagera kuri 22 bazira ukwemera kwabo.

Umuvugabutumwa ari kuzenguruka umujyi wa Kampala Uganda.