Ubwoba ni bwose mu mujyi wa Uvila ,ni nyuma yuko M23 yamaze kugeza abasirikare benshi hano muri Kivu y’amajyepfo, abo basirikare bakaba bajyanywe mu duce dukikije teritwari ya Uvila nkuko byagaragaye k’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri.
Kuri tariki ya 1 nyakanga 2025 nibwo byamenyekanye ko abasirikare 8000 bo mu mutwe wa m23 barangije ikose rya gisirikare, aba basirikare bakaba barakoreraga ikosi mu kigo cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuro.

Abo basirikare biganjemo abahoze mu gipolisi ndetse n’igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bagiye bishyikiriza umutwe wa M23 ubwo wafataga umujyi wa Goma.
Bivugwa ko nyuma yuko bano basirikare b’umutwe wa m23 barangije amasomo bahise bapakirwa ama kamyo manini ,maze bazanwa mu mujyi wa Goma bafata icyombo berekeza mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu mujyi wa Bukavu baje kuva muri uyu mujyi berekeza mu gace ka Kamanyora bakomereza Sange bagana Kiliba.
Hari hashyize igihe abantu benshi bibaza aho abo basirikare bihuje na m23 bagiye ariko ubu yamaze kubavanga n’abari kumirongo y’urugamba aho bose bajyanywe muri kivu y’amajyepfo bakaba bagiye guhangana nabo bahoze bakorana barimo abo mu mutwe wa FDLR , Wazalendo ndetse n’igisirikare cy’Uburundi.
Ubwoba muri muri Teretwari ya Uvila bwahise buba bwinshi haba mu ngabo zirwana kuri leta ya Kinshasa ndetse n’abaturage.
Yaba uruhande rwa m23 ndetse nurwa leta bose batangiye kugenda bongera abasirikare mu bice byinshi bikikije umujyi wa Uvila .
Ibi byo kongera ibikoresho k’uruhande rw’ingabo za Kinshasa byatangiye nyuma yuko bamenye amakuru ko umutwe wa M23 nawo wagejeje abasirikare mu duce twa Kamanyola, Ruvunge na Nyangezi.
Muri Uvila abaturage benshi bahunze uyu mujyi bitewe nuko bagenda bakorerwa urugomo n’ingabo ziri muri uyu mujyi, Wazalendo nayo ikaba ikomeje ibikorwa byayo bibi aho ifata ku ngufu abagore abandi bakicwa ndetse bakanamburwa ibyabo kugahato.
ibyo bikorwa bibi biri mubyatumye benshi basiga ibyabo bagahunga, aho bamwe bahungiye mu gihugu cy’Uburundi abandi bahungira mu bice biri kugenzurwa na M23 abandi bahungira mu Rwanda.
Umwuka w’intambara uri gututumba muri Kivu y’Amajyepfo no muri Kivu y’Amajyaruguru aho imirwano hagati ya FARDC nabo bafatanyije guhangana na m23 bashobora kongera gusakirana ariko ubundi indi mirwano ikomeje guca ibintu kuko muri teritwari ya Rubero aho ingabo za Uganda zifatanyije niza Kinshasa bari guhangana na Wazalendo mu gace ka Muhola ahari ibirindiro bikomeye bya Mai Mai , Walikare ,Rutshuro na Masisi naho umutekano ukaba utifashe neza nkuko bitangazwa na sosiyete sivile zikorera muri bino bice,usibye mu bice by’icyaro no mu mijyi minini igenzurwa n’umutwe wa m23 haracyagaragara ibibazo by’umutekano nko mu nkengero z’umujyi wa Goma ndetse no mu nkengero z’umujyi wa Bukavu,si mu bice bigenzurwa n’umutwe wa m23 gusa bigaragaramo umutekano mukeya gusa kuko n’ibice bigenzurwa na Leta ya Tshisekedi nabyo birimo umutekeno mukeya.
Umutwe wa m23 wongereye abarwanyi bawo mu nkengero z’umujyi wa Uvila nyuma yuko igisirikare cy’u Burundi gifatanyije n’igisirikare cya FARDC bahanuye indege ya gisivile yarijyanye imiti mu gace ka Minembwe,uyu mutwe wa m23 ukaba wari wahise usora itangazo ubyamagana ukavuga ko utazabyihanganira.