EUGENE OFFICIAL

Burundi: Abasirikare bavuye k’urugamba na M23 bashimwe na Perezida Ndayishimiye
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE UMUTEKANO

Burundi: Abasirikare bavuye k’urugamba na M23 bashimwe na Perezida Ndayishimiye

Jul 2, 2025

Perezida Evariste Ndayishimiye w’uburundi, kuri uyu wa kabiri yahembye abasirikare batatu bari bo u burundi bwari bwarohereje kurwana muri repubulika iharanira demokarasi ya congo

Aba basirikare bari mu babarirwa mubihumbi u burundi bwari bwarohereje kurwana kuruhande rwa Leta ya RDC , mu ntambara irwanamo n’umutwe wa M23.

Amakuru avuga ko u burundi bwatakarije abasirikare benshi mu ntambara zabereye muri kivu y’Amajyaryguru kuva mu mwaka ushize ,ndetse gutsindwa kwingabo zabwo ,FRDC,FDLR,SADC Wazalendo n’abacancuro kwatumye m23 yigaruriye ibice bitandukanye by’intara za kivu zombi by’umuhariko imijyi ya Goma na bukavu

Kuri uyu wa kabiri ubwo kuri stade intwari i bujumbura haberaga ibirori by’isabukuru y’imyaka 63 u burundi bumaze bubonye ubwigenge ,ni bwo Perezida Evarisite Ndayishimiye yahembye bariya basirikare.

Abo yahembye ni captaine Habarugira Aimable ,Lieutenant Ndayishimiye Richard na caporal chef Ninganza Richard,kubera uruhare bagize mubitero ingabo z’uburundi zagabye muri repubulika iharanira demokarasi ya congo.

Capitaine Habarugira na Iieutainant Ndayisaba buri umwe muri yambitswe umudali ndetse anahembwa miliyoni 4 z’amafaranga y’Amarundi,na ho mugenzi wabo ahembwa milioni 3.

Ndayshimiye yavuzeko bariya basirikare barwanije umwanzi wiki gihugu batuma atinjirana iki gihugu.

Ati”Aba mubona bahagarariye igihugu .Twarabatumye kugirango bajye kurwanya umwanzi ataratwin jirana aciye muri congo .Baragiye baritanga bimwe bikomeye, nta wabihakana. n’ubwo barikumwe n’abandi ,aba baritanze kurusha abandi ku buryo uy’umunsi niba dufite amahoro ni uko bafite abo batinya. Twese twibuke ko igihugu cy’uburundi kigomba kuva mu gasuzuguro.”

Usibye bariya basirikare ,perezida Evarisite Ndayishimiye yanahembye lieutenant -colonel muri polisi y’uburundi witwa Audace Mugisha usanzwe akorera muri komine ya kabarore ku mupaka w’uburundi n’u rwanda , kubera uruhare ngo yagize mu gukumira magendu y’amabuye y’agaciro n’ikawa.

uyu yahembwe miliyoni 5 z’amafaranga y’amarundi.