RDC:MRDP Twirwaneho yashyizeho ubuyobozi bushya,ni bantu ki?
Ishyaka rir mu ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi ariryo rya AFC/M23 ,MRDP Twirwaneho ryashyizeho abayobozi bashya biri shyaka .
Freddy Kaniki Rukema usanzwe ari visi peresida w’ihuriro AFC rirwanya ubutegetsi bwa repubulika iharanira demokarasi ya congo ushinzwe ubukungu n’imari , yagizwe perezida w’umutwe witwaje intwaro wa MRDP Twirwaneho ukorera muntara ya kivu y’amajyepfo .
Umuvugizi wa twirwaneho , kamasa ndakize welcome , kuwa 1 nyakanga 2025 yasobanuye iki cyemezo nabanyamuryango buyu mutwe ku wa 18 mata ,gishyigikirwa nakanama k’inararibonye.
Brig Gen chales sematama yagizwe visi perezida wa mbere wa twirwaneho ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’umutekano n’umugaba mukjuru w’abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro
Alex N Mugisha yagizwe visi perezida wa kabiri wa twirwaneho ushinzwe ushinzwe imiyoborere ,politiki na diporomasi, Adele kibasumba agirwa umunyamabanga mukuru .
MRDP Twirwaneho yinjiye muri AFC nyuma y’urupfu rwa Brig Gen Michel Rukunda alias Makanika wari umuyobozi wayo .Uyu musirikare yishwe muri Gashyantare 2025.
