RDC: Goma hongeye gukorwa ubundi bwicanyi bukabije
Mu mujyi wa Goma hongeye gukorerwa ubwicanyi bwakozwe na Wazalendo baciye murihumye abarwanyi ba AFC/M23, nk’uko amakuru azindutse atugeraho muriki gitondo cyo kuwa kabiri taliki 2 Nyakanga 2025 .
Ubu bwicanyi bwabereye ahazwi nka SEBECA Ndosho ,aho ubu bwicanyi bwaguyemo abasivile batatu,ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bahageraga basanze abo bicanyi bikekwa ko ari Wazalendo na FDLR bamaze gucika bavuye aho hantu.
Bikomeje kugenda biba bibi mubice M23 igenzura cyane cyane mu mijyi nka BUKAVU na GOMA .
AFC/M23 yatangaje ko ubutegetsi bwa TSHEKEDI buha amafaranga iyi mitwe bakorana yagiye ivuga ko FARDC yakuyemo imyenda igasigara mu bice M23 irikugenzura byose ibi ngo babikora ngo kugira ngo bambike AFC/M23 urubwa ko idashoboye kugenzura ibice yambuye ingabo za Guverinema.
Mu kwezi gushize nabwo abitwaje intwaro barashe umucuruzi wacuruzaga ama inite, aho yarasiwe mu gace ka Mugunga ndetse yamburwa amafaranga yakoreshaga mubucuruzi bwe.
Nyuma yaho ahazwi nka Majengo nabwo Wazalendo bambuye abacuruzi b’ama inite amafaranga ndetse n’abacuruzi bacuruza Essance.
Amakuru agera kuri eugeneofficialnews.com avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwohereza amafaranga akanyuzwa mu gihugu cy’Uburundi akagera muri Uvira akanyanyagizwa mu bice bitandukanye biri kugenzurwa na M23 agahabwa Wazalendo na FDLR akaba aribo bakora ubwicanyi.
Andi makuru aremeza ko muriki gitondo M23 iramutse irigusaka mu gace ka Bujovu/Kabutembo aho bariguhiga Wazalendo na FDLR bikekwa ko aribo barigukora ubwicanyi buri gukorerwa muruyu mujyi wa Goma.
Kabutembo iherereye muri komine ya Karisimbi hafi n’ikibuga cy’Indege ahazwi nko mu Birere andi makuru mu buryo bwa Video kanda muriryo jambo aho hasi birakuyobora kuri video.