Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya M23 na Wazalendo muri Kivu Y’Amajyaruguru
Imirwano ikomeye yongeye kubura mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amjyaruguru ,hagati y’abarwanyi b’umutwe wa m23 n’abarwanyi ba Wazalendo ,ni imirwano yahereye mu masaha ya mugitondo kuri uyu mbere washize.
Abarwanyi b’umutwe wa m23 n’abarwanyi ba Wazalendo barwanye bikomeye mu bice bya Munguli muri gurupoma ya Kihondo no mu mudugudu wa Kikulo muri gurupoma ya Tongo muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyarugur.
Amakuru ava mu bice byarimo imirwano avuga ko abarwanyi ba Wazalendo yo muri gurupe ya CMC basakiranye n’abarwanyi b’umutwe wa m23 guhera mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo,ahumvikanye intwaro zikomeye nizoroheje ku mpande zombi.
Iyi mirwano ije ikurikira indi mirwano yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize,ahumvikanye intwaro nini mu bice bya localite ya Birambizo na Karambi muri gurupoma ya Bukombo ndetse no mu bice bimwe na bimwe byo muri gurupoma ya Kihondo yanateye abaturage guhunga kubwinshi batazi iyo berekeza.
Ku cyumweru ,tariki 29Kamena 2025 nibura amazu atandatu(6) yarasenywe atwitswe muri teritwari ya Karambi bikaba byaratumye abaturage benshi bahungira muri Bushari na Mukoto byegereye ibi bice byatwitswemo amazu.
Umuryango w’Abaganga batagira umupaka bavuga ko batewe impungenge n’umutekano ukomeje kuba mubi hagati ya teritwari ya Bukombo na Mweso aho batwaye umuntunwakomeretse akaza gukurwa muri Ambulance n’abarwanyi batamenyekanye itsinda barimo.Bakaba bavuga ko iyo migirire ibangamiye ibikorwa byabo by’ubutabazi.
Ibyumweru bine birashize haba ubugizi bwa nabi muri gurupoma ya Bwito cyane cyane Bambo,Tongo,Bukombo na Kihondo,abaturage bakaba baravuye mu byabo bahungira mu bigunda.