RDC:Imirwano ikaze hagati ya Wazalendo na M23 muri Muku yaguyemo benshi
Imirwano ikaze hagati y’umutwe wa m23 n’abarwanyi ba Wazalendo muri Muku muri teritwari ya Kabare ,intara ya Kivu y’Amajyepfo,yahitanye abantu benshi kubera ubukana iyo mirwano yarifite guhera mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa mbere tariki ya 30Kamena2025.
Amakuru atangazwa n’abaturage batuye muri kano gace ka Muku bavuga ko isoresore za Wazalendo zagabye ibitero kubarwanyi ba M23 mu mudugudu wa Muko bakoresheje intwaro gakondo n’intwaro za kizungu zorohere,abarwanyi ba m23 bose bakaba baciye intege abao bari babateye.
Sosiyete sivile zikorera mu mudugudu wa Muku zatangaje ko bombe yatewe na m23 mubarwanyi ba Wazalendo yahitanye abawazalendo bagera muri batanu hafi ya Mushweshwe.
Amazina yabahitanywe niyo bombe ni :1)John Lwami
2)Fonsi
3)John Cisheshula
4)Janvier Cibanza n’undi utamenyekanye amazina ye.
Abaturage batangiye guhungira mu nyengero z’uyu mudugudu kubera ubwoba bafite bw’uko Wazalendo ishobora kuza kwihorera kubaturage.
Teritwari ya Kabare imaze igihe kirenga ukwezi irangwamo umutekano mukeya uterwa n’imirwano iri hagati ya Wazalendo yanze kuva ku izima n’abarwanyi b’umutwe wa m23 ushaka kwigarurira ibice byose by’intara ya Kivu y’amajyepfo.
