Mu ijoro ryo ku wa 29 Kamena 2025, u Burusiya bwakoze igitero cy’ubukana kigabwa ku bikorwa remezo bya gisirikare muri Ukraine, by’umwihariko ku nganda zikora intwaro ndende n’indege zitagira abapilote, ndetse n’izitunganya ibikomoka kuri peteroli.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko icyo gitero cyateguwe mu buryo buhambaye, kigamije gusenya ibikorwa bifasha Ukraine mu rwego rw’intambara. Yagize iti: “Twagabye igitero gikomeye, dukoresheje intwaro zigezweho, hagamijwe kwangiza ibikorwaremezo by’inganda zifitanye isano n’igisirikare ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.”
Nubwo hatatangajwe byinshi ku byangiritse cyangwa ku bindi byavuye muri iki gikorwa, iyo Minisiteri yavuze ko igitero cyagenze nk’uko byari biteganyijwe.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yemeje iby’icyo gitero abinyujije kuri Telegram, avuga ko u Burusiya bwakoresheje drones 477 n’ibisasu bya missile bigera kuri 60. Yagize ati: “Iki ni kimwe mu bitero bikaze igihugu cyacu kimaze kugabwaho kuva intambara yatangira mu 2022.”
Yanasabye ubufasha bwihuse ku bihugu byo mu Burengerazuba, abisaba kongera inkunga y’ibikoresho bya gisirikare kugira ngo Ukraine ibashe kwirwanaho.