EUGENE OFFICIAL

RDC/Kinshasa:Amasezerano y’u Rwanda na RDC si inyandiko gusa/Perezida Tshisekedi
AMAKURU POLITIKE

RDC/Kinshasa:Amasezerano y’u Rwanda na RDC si inyandiko gusa/Perezida Tshisekedi

Jun 30, 2025

Mu ijambo Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yagejeje ku gihugu kuri uyu munsinwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 65 ,iki gihugu kibonye ubwigenge yatanagaje ko amasezerano igihugu cye cyagiranye n’u Rwanda atari inyandiko gusa ko ari icyizere cy’anahoro.

Yagize ati:”ibirori by’uyu munsi bifite impamvu idasanzwe kuko bihuriranye n’amasezerano y’amahoro y’amateka aherutse gusinywa hagati y’igihugu cy’u Rwanda na RDC i Washington.”

Mu buryo budasanzwe muri iki gihe cya vuba muri iri jambo rye Tshisekedi ntiyigeze ashinja u Rwanda kandi ntiyavuze ku mutwe wa AFC/M23 uvuga ko ugenzura igice gifite ubuso bwa 34000 km kare mu burasirazuba bwa RDC.

Tshisekedi yavuze ko ayo masezerano ari ”ikorosi ry’ingenzi mu kurangiza amakimbirane amaze hafi imyaka 30 atera agahinda mu burasirazuba bw’igihugu cyacu,yatumye miliyoni z’abantu bapfa abandi bakava mu byabo.”

Yavuze ko ayo masezerano afungura ibihe bishya by’ituze ,ubufatanye n’iterambere ry’igihugu cyacu,akarere k’ibiyaga bigari,n’umugabane muri rusange.”

Ati”aya masezerano si inyandiko gusa,ni icyizere cy’amahoro ku baturage ba Goma,Bukavu,Rutshuru,Masisi,Nyiragongo,Lubero,Ituli,n’ahandi hose hashegeshwe n’intambara.”

Perezida Tshisekedi yashimye Leta Zunze Ubumwe Za Amerika,na Perezida Donald Trump by’umwihariko,yashimiye kandi Leta ya Qatar na Emir wayo ,ku bwunzi bwayo mw ibanga bwafashije guhuza izi mpande no gufungura ibiganiro by’ukuri hagati y’igihugu cyacu n’u Rwanda.”

Mu ijambo rye Tshisekedi yirinze kugira icyo avuga ku ihuriro rya AFC/M23 ,yavuze ko ibikorwa bya dipolomasi bishingiye kandi kubuganiro birimo kuba i Doha muri Qatar.avuga ko intego yabyo ikomeje kuba gusubizaho ubutegetsi bwuzuye bwa Leta ku butaka bwose bw’igihugu no gukora ku kugarura amahoro arambye kandi asangiwe mu karere kose.”

Mu ijambo rye kandi Perezida Tshisekedi yavuze ko bazakomeza gusaba ko ubutabera buhabwa abagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa RDC ,kandi ko n’abagize uruhare mu bwicanyi baryozwa ibikorwa byabo.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko ibibazo igihugu akuriye gifite bitarangirira ku mutekano gusa, yavuze kandi imiturire y’akajagari mu mijyi, “kubura ikinyabupfura n’umubyigano ukabije w’imodoka i Kinshasa “bituma ubuzima bugora miliyoni z’abaturage”.

Yavuze ku ngaruka z’imyuzure iheruka gusenya byinshi ikica abantu abandi bagahunga mu bice bitandukanye by’igihugu no mu murwa mukuru, ubuke bw’amazi meza, amashanyarazi, amavuriro n’amashuri n’ibindi.

Ati: “Ariko leta irimo kugira icyo ibikoraho”, avuga ingamba zitandukanye bafashe.

Yongeraho ko leta igiye gusinya “amasezerano atarabayeho mbere” na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro azatanga imirimo ibihumbi byinshi nk’uko abivuga.

Ati: “Azaba agizwe no gutunganya no kongerera agaciro amabuye arimo umuringa (copper/cuivre), cobalt na lithium, ariko arimo no gushimangira kugabana inyungu z’ibiyavamo mu buryo bungana mu nyungu z’abaturage ba Congo”

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko hari byinshi bidasobanutse muri ayo masezerano avugwa leta ya Kinshasa ishobora kugira na Amerika, ndetse bamwe bumvikanye bavuga ko ari “ukugurisha umutungo kamere w’igihugu” mu nyungu z’abategetsi ubwabo.

Tshisekedi yizeje ko umutungo kamere w’igihugu cye utazatangwa cyangwa ngo ugurishwe mu buryo butarimo umucyo, ko “uzagirira akamaro mbere na mbere abaturage ba Congo”.