Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rufatanyije na Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, rwashyizeho ingamba nshya zigamije gucunga neza imikorere y’inzu zitangirwamo serivisi zijyanye no kwakira abantu, cyane cyane ahatangirwa ibisindisha n’ibyidagaduriro.
Izi ngamba nshya zafashwe nyuma y’ubusabe bw’abantu batandukanye bifuza ko hashyirwaho umurongo uhamye wo gucunga ibikorwa bishobora guteza akaduruvayo mu buzima bw’abaturage, by’umwihariko ibijyanye n’amajwi y’urusaku n’umutekano w’ijoro.
Nk’uko bigaragara mu itangazo RDB yasohoye, rigendeye ku Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19 Gicurasi 2014 rigena imikorere y’urwego rw’ubukerarugendo n’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Kanama 2023, hashyizweho amasaha ntarengwa yemewe y’akazi ku bigo n’abantu batanga serivisi zirimo gutanga ibisindisha n’ibindi byerekeye kwakira abantu.
Guhera ubu, utubari, utubyiniro, resitora na ‘liquor stores’ bitegetswe guhagarika serivisi no kwirukana abakiliya bitarenze saa saba z’ijoro kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, naho ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, bikarangira saa munani z’ijoro. Nyuma y’aya masaha, nta mukiliya wemerewe gusigara ahatangirwa izo serivisi, keretse abakozi baho babifitiye uburenganzira.
Ibikorwa byongera gufungurwa buri munsi guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Hoteli zemererwa gukomeza gukora amasaha yose uko umunsi ungana, ariko niba zifite ibirori bidasanzwe cyangwa ibitaramo binini, bisabwa ko zibanza gusaba uburenganzira muri RDB.
RDB yavuze ko izi ngamba zigamije guteza imbere ubukerarugendo n’ubuzima bw’ijoro mu gihugu, ariko binajyanye no kurinda ituze n’umutekano w’abaturage.

