Umubyeyi wo mu Murenge wa Kicukiro ari gukurikiranwa n’ubutabera nyuma yo gukubita umwana we w’imyaka itandatu, akamukura amenyo abiri, amuziza ko atamugaruriye amafaranga 200 Frw yo kumusagurira ku yo yari yamuhaye ngo ajye kwiyogoshesha.
Byabaye ku wa 18 Kamena 2025 mu Kagari ka Ngoma, aho bivugwa ko uyu mubyeyi yahise afata umwuko agatangira gukubita umwana ku munwa kugeza amukuyemo amenyo y’imbere. Ibi byatewe n’uko umwana atigeze amugarurira ibisigazwa by’amafaranga 500 Frw yari yamuhaye.
Nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwakurikiranye iki kibazo, uyu mubyeyi yemeye icyaha, avuga ko yabitewe n’umujinya no kumva ko umwana amwimye amafaranga ye. Yagize ati: “Namuhaye amafaranga 500 Frw ngo ajye kwiyogoshesha, yagombaga kugaruka ansubiza 200 Frw ariko yanga kuyampa, bituma ndakara ndamukubita.”
Icyo amategeko ateganya kuri iki cyaha
Amategeko y’u Rwanda arengera abana n’uburenganzira bwabo, cyane cyane Itegeko No 71/2018 ryo kuwa 31 Kanama 2018. Ingingo ya 28 y’iri tegeko ivuga ko guhoza umwana ku nkeke, kumuha ibihano biremereye cyangwa bimutesha agaciro, harimo n’ibihohoterwa ku mubiri, bifatwa nk’icyaha.
Iyo umuntu ahamwe n’iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza kuri itatu (3), n’ihazabu iri hagati ya 200,000 Frw na 300,000 Frw.
Ariko nanone, niba ibyakorewe umwana byamugizeho ubumuga, igihano cyiyongera kigera ku gifungo kiri hagati y’imyaka irindwi (7) na icumi (10), ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe (1,000,000 Frw) na miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw).
Igihe ibyo bikorwa biviriyemo umwana gupfa, igihano kiba igifungo cya burundu.