Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutasi bw’u Bwongereza (MI6), rwatangaje ko rwatandukanye n’amateka y’umuryango wa Blaise Metreweli, uherutse gutangazwa nk’umuyobozi mushya warwo, akaba anazaba umugore wa mbere uruyoboye mu mateka yarwo y’imyaka 116.
Nubwo Metreweli atazwi cyane mu ruhame, raporo zagiye ahabona zigaragaza ko sekuru, Constantine Dobrowolski, yabaye intasi y’Abadage b’aba-Nazi ubwo yari i Chernihiv muri Ukraine, nyuma yo kuva mu gisirikare cy’u Burusiya.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza ivuga ko Metreweli atigeze ahura cyangwa ngo amenye uyu mukambwe wo mu muryango wa se.
Itangazo ryayo rigira riti: “Umuryango wa Metreweli ufite amateka akomeye, yuzuyemo amakimbirane akomoka ku mateka y’akarere k’Iburasirazuba bw’u Burayi, kandi ni ibintu bikunze no kugaragara ku bantu benshi baturuka muri ako gace.”
Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko kuba afite inkomoko y’uruhererekane rufitanye isano n’intambara, byamuhaye ishyaka ryo gukorera mu bwitange kugira ngo afashe kurinda Abongereza iterabwoba n’ibindi byago bikomoka ku bihugu bigaragaza ubushotoranyi n’inyungu zihabanye n’iz’u Bwongereza.