EUGENE OFFICIAL

Aya masezerano ntazabe amasigarakicaro nk’ayo u Rwanda na RDC bagiye basinya/Nduhungirehe Olivier
POLITIKE

Aya masezerano ntazabe amasigarakicaro nk’ayo u Rwanda na RDC bagiye basinya/Nduhungirehe Olivier

Jun 28, 2025

Mu ijambo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Nduhungirehe J P Olivier yavuze nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro yasinywe hagati ya Repubulika iharanirademokarasi ya Congo n’u Rwanda ,uyu minisitiri yasabye Perezida Donald Trump ko akwiye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryaya masezerano kugira ngo atazaba nk’ayo ubundi ibihugu byombi byagiye bisinyana bikarangira adakurikijwe.

Yagize ati:”Hagati aho ariko twemere ko hari amasezerano menshi yabanjirije aya atarashyizwe mu bikorwa,bityo ko nta shiti,urugendo ruri imbere rutazoroh,gusa hamwe n’umusanzu wa USA n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje gutanga ,twizeye ko ikorosi rikomeye tumaze kurikata.Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana na USA kugira ngo ibyo twiyemeje bizashyirwe mu bikorwa.

Aya masezerano ateganya ko hazajyaho uburyo buhuriweho,buyoborewe hamwe na RDC n’u Rwanda mugusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Biteganyijwe ko nyuma yo gutsisura umutwe wa FDLR U Rwanda narwo ruzahita rukuraho sisitemu zarwo z’ubwirinzi.

Aya masezerano yasinywe avuga ko RDC izacyura impunzi zayo ziri hanze y’icyo gihugu cyane cyane izahunze intambara m’uburasirazuba bwiki gihugu,harimo kandi ubufatanye mu guteza imbere ubukungu aho kompanyi z’Abanyamerika zizashora imari  mu karere,gusangira umusaruro w’ubucuruzi n’ishoramari nyambukiranyamipaka ibihugu byombi bigasangira inyungu.

Biteganyijwe ko mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2025 Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,bazahurira i Washington kubonana na Perzida Donald Trump bivugwa ko hashobora kuzasinywa andi masezerano hagati yaba perezida.

Amasezerano yasinywe kuwa 27Kamena yari ahagarikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko n’igihugu cya Qatar cyari gihagarariwe,iki gihugu cya Qatar biteganyijwe ko gifite inshingano zo guhuza umutwe wa m23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa nubwo ,ibyo biganiro byagiye bizamo imbogamizi nyishi ariko bivugwa ko ariho hazaganirirwa uburyo ikibazo cya AFC/M23 cyakemurwamo hagati yabo na leta ya RDC.

Aya masezerano agezweho nyuma yuko ibihugu byose byo muri Afurika byagerageje guhuza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’u Rwanda byari byarabananiye,ku rundi ruhande ariko nubwo ibi bihugu bisinyanye aya masezerano RDC iracyakomeje kurega u bRwanda mu rukiko Nyafurika rurengera uburenganzira bwa muntu nubwa baturage ibirego bifitanye isano n’ibibera m’uburasirazuba bwa RDC.