RDC/Rwanda:Hamenyekanye amoko y’intwaro umutwe wa m23 watse FARDC mu mujyi wa Goma
Amazina ya zimwe mu mbunda umutwe wa m23 wanyaze igisirikare cya FARDC harimo 122 mm Howitzer M1938 M-30 ,M23 yazifashe zari ku marembo ya Goma zinarasa mu Rwanda.Ndetse banafashe za 122 mm howitzer 2A18 (D-30) zose zakoreshejwe muri za 2021 na 2025 mu kurasa mu Rwanda.

Imwe mu mbunda umutwe wa m23 watse Fardc mu mujyi wa Goma.
Mu mpera ya za 2021 ndetse no mu ntangiriro za 2022 muri cya gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira inama ya CHOGAM, ubutasi bw’u Rwanda bwamenye umugambi mubisha wa Congo na FDLR ko benda gutera u Rwanda kandi vuba.
FDLR na FARDC badiployinze ingabo muri icyo gihe mu bice byegereye u Rwanda byumwihariko mu majyaruguru. bashakaga ko CHOGAM iburizwamo.Abantu bazi neza Sabyinyo aho u Rwanda, Uganda na Congo bagabanira ukirenga akagezi kabagabanya.
Ku ruhande rwa Congo bahita Nyabugondo naho kuri Uganda bahita Mount Sabyinyo (Bwanjebe) Aha Nyabugondo niho hari defence ya mbere ya FDRL na FRDC ninaho hakoreshejwe barashisha ya mbunda (D30) yarashe abaturage muri Musanze (Kinigi).
Iki gihe ubwo Congo na FDLR barasaga mu Rwanda, President Kagame yahise ahamagaza inama y’igitaranganya yafatiwemo imyanzuro ikakaye.
President Kagame yavuze ko niba Congo na FDLR bashobora gukoresha za D30 barasa mu Rwanda aho babonye hose, ko nejo basubira kandi ko yarahiriye ku mugaragaro ko azarinda ubusugire bw’u Rwanda akanarinda Abanyarwanda.
Ingamba z’umutekano zafashwe ni nyinshi harimo na za air defence twabonye za Rubavu ariko hakanaza ingamba za technology n’izindi nyinshi nkuko ubuyobozi bw’u Rwanda bukunze kubigarukaho.