EUGENE OFFICIAL

Rubavu:Yilunga Ltd ku bufatanye n’intara y’Iburengya bateguye iserukiramuco rya Kivu Beach Expo&Festivel 2025
AMAKURU IMYIDAGADURO

Rubavu:Yilunga Ltd ku bufatanye n’intara y’Iburengya bateguye iserukiramuco rya Kivu Beach Expo&Festivel 2025

Jun 28, 2025

Yilunga Ltd ku bufatanye n’intara y’Iburengya bateguye iserukiramuco ryiswe Kivu Beach Expo&Festivel 2025 iri serukiramuco rikazazenguruka uturere dutanu twiyi ntara dukora ku kiyaga cya Kivu,aritwo Rubavu,Rutsiro,Karongi,Nyamasheke na Rusizi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ,umuyobozi wa Yilunga Ltd bwana Iyaremye Yves yasobanuye intego yo gutegura iri serukiramuco na Expo,avuga ko ikigamijwe cy’ibanze ari ukugaragaza ibyiza biri mu ntara y’iburengerazuba ndetse no kugaragaza igihugu muri rusange.

Yagize ati:” Iri serukiramuco rigamije ko abaturage bo mu ntara y’iburengerazuba bagaragaza ibyiza barusha abandi,cyane ko uturere rizaberamo ari udukora ku kiyaga cya Kivu ,tunagamije ko abantu bidagadurira kuri uyu mucanga muri iyi mpeshyi,kandi tuzaba tubonye n’uburyo bwiza bwo kwerekana isura y’igihugu cyacu.”

Iri serukiramuco rizamara iminsi 41 aho abanyarwanda n’abaturage b’ibihugu by’ibituranyi bazaba basusurutswa n’abahanzi b’ibyamamare b’abanyarwanda n’abanyekongo mu miziki gakondo ndetse n’iya kizungu.

Umuyobozi wa Yilunga Ltd yagaragaje ko Kivu Beach Expo &Festival igiye kuba ku shuro ya kabiri ko bazanye udushya twishi ugereranyije niyabaye ku shuro ya mbere.

Yagize ati:”iki gikorwa kizaba urubuga rwiza rwo gusabana mu mico itandukanye harimo indirimbo zo gihugu cy’abaturanyi bacu cya RDC,kumurika ibikorerwa mu Rwanda no gusangiza abandi amahirwe y’ishoramari ari mu ntara y’Iburengerazuba.”

Yanagaragaje ko ari umwanya urubyiruko rubonye rwo kugaragaza impano zabo mu guhanga udushya kandi ko bazabona n’umwanya wo kwidagadura mu mikino ikinirwa k’umucanga.

Kivu Beach expo&Fesitival ni igikorwa kigamije guhuza Abanyarwanda n’abarutembera binyuze mu bikorwa by’imyidagaduro,ubukerarugendo ,ubucuruzi n’umuco nkuko byasobanuwe n’umuyobozi wa Yilunga Ltd.

Umuyobozi wa Yilunga Ltd yamaze impungege abazitabira iri serukiramuco ku kibazo cy’umutekano aho yagaragaje ko intara y’Iburengerazuba itekanye ko kandi k’ubufatanye n’inzego z’umutekano ,abazitabira iki gikorwa bazaba bacungirwa umutekano mu buryo bwateguwe neza kandi bwa kinyamwuga.

Iri serukiramuco rizatangira tariki ya 03Nyakanga kugera tariki ya 31 Nyakanga 2025 hanagaragajwe gahunda y’uburyo uturere tuzaberamo iri serukiramuco tuzakurikirana.