Muhoozi Kainerugaba wavuze ko agiye guhiga abazalendo, igisirikare cye cyifatanyije na FRDC mu guhiga wazalendo.
Muhoozi Kainerugaba wavuze ko agiye guhiga abazalendo, igisirikare cye cyifatanyije na FRDC mu guhiga wazalendo.
Nord-Kivu: Imirwano ikaze i Muhola hagati ya FARDC-UPDF n’inyeshyamba za Maï-Maï.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 26 Kamena, habaye imirwano ikaze ku musozi wa Muhola, uri muri chefferie ya Baswagha, mu karere ka Lubero, intara ya Nord-Kivu.
Iyo mirwano irimo igisirikare cya RDC (FARDC) gifatanyije n’ingabo za Uganda (UPDF), bakaba bari kurwana n’inyeshyamba za Maï-Maï zari zifite ibirindiro kuri uwo musozi.
Amasasu y’imbunda nini n’intoya yatangiye kumvikana kuva saa kumi z’igitondo (5:00 AM), ubwo abaturage bari batangiye kwitegura kujya mu mirimo.
FARDC na UPDF ni zo zatangiye igitero, zisatira Maï-Maï.
Imirwano yaje gukwira no mu bindi bice byegereye Muhola, harimo Maboya, Kalundu, na Kayembe.
Nta mubare nyawo w’abantu bakomereke cyangwa bapfuye uratangazwa, ariko amakuru yemeza ko abantu benshi batangiye guhunga.
Assa Paluku Mahamba, umwe mu bayobozi b’umutwe wa Wazalendo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yavuze ko imirwano ishobora kuvamo kumena amaraso menshi.
César Maghuta, uyobora ihuriro ry’inama z’urubyiruko muri Baswagha, yavuze ko abaturage benshi bavuye mu byabo, bahungira ahitwa Muhangi, Vusamba, Vusa na Musienene.
Uwo muyobozi yasabye ko impande zombi zashyira imbere ibiganiro kugira ngo haboneke amahoro arambye.
Hari kwibazwa impamvu Leta ya Kinshasa isaba abaturage kujya mubyo yise wazalendo, yarangiza ikabahamagarira abaza kubarimbura. Abaturage bakaba baragambaniwe na Leta bakorera.
Icyibyihishe inyuma:
Iyi mirwano ibaye hashize amasaha 72 gusa Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, atangaje ko bagiye gutangira guhiga imitwe yitwaje intwaro yitwa Wazalendo.