Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yasezeranije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika ,kuzaba uwa mbere mukumutora mu gihe amasezerano agiye gusinywa hagati yiki gihugu n’igihugu cy’u Rwanda .
Yagize ati:”Nzaba uwa mbere mugutorera Donald Trump ko ahabwa igihembo kitiriwe uwaharaniye amahoro ku Isi ,niba izi ntambara zimaze imyaka 30 zizaba zihagaze kubera we.”
Ibi Perezzida Tshisekedi yabitangaje mu kiganiro yagiranaga n’umunyamakuru Hariana Veras Victoria w’ibiro White House bya perezida wa Amerika ndetse yarari no gusubiza Donald Trump wavuze ko akwiye guhabwa igihembo cy’amahoro kubera uruhare ari kugira mu kurangiza amakimbirane ku Isi.
Kuwa kane Tshisekedi yavuze ko ubumwe bwa Afurika ari icyuka ,ko iryo ari isomo yavanye muri iyi ntambara mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo arasinyirwa i Washington ,biteganyijwe ko aza gusinywa kuri uyu wa gatnu saa saba n’igice (13h30) i Washington biraba ari 18h30 i Kinshasa naho i Kigali araba ari 19h30,aya masezerano arashyirwaho umukono n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi kandi bamaze kugera i Washington.
Ingingo ziri muri aya masezerano ntabwo zizwi neza gusa ashingiye ku kumvikana guhagarika imirwano no gukemura impungenge z’impande zombi mu kibazo kiri mu burasirazuba bwa DRC nkuko byatangajwe na Donald Trump ku mbuga nkoranyambaga ziwe.
Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Donald Trump yivuze ibigwi ko arimo gukortu bikomeye mu kugeza ku mahoro mu bice bitandukanye by’Isi biri mu ntambara na DRC irimo bigasinya amasezerano y’amahoro.
Perezida Tshisekedi yavuze ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwashyize imbaraga mu gushaka amahoro no mu yandi makimbirane ku Isi,nk’intambara y’Uburusiya na Ukraine,intambara mu burasirazuba bwo hagati ati ndetse na hano hagati y’u Rwanda na DRC.
Leta y’u Rwanda ihakana ibyo ishinjwa na kinshasa ivuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwananiwe gukemura ikibazo cy’abaturage bayo bamburwa uburenganzira bwabo kugeza bafashe intwaro kandi ko ingabo zicyo gihugu zikorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi babunenga kunanirwa gukemura ibibazo by’ibanze,guhitamo inzira y’intambara mu burasirazuba bwa DRC .