EUGENE OFFICIAL

Gitifu w’Akagari ka Kizura yafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha akurikiranyweho gufungira abaturage mu biro
AMAKURU POLITIKE

Gitifu w’Akagari ka Kizura yafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha akurikiranyweho gufungira abaturage mu biro

Jun 27, 2025

Banyangiriki Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bivugwa ko yajyaga afungira abaturage mu biro by’akagari.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Banyangiriki yatangiye kumenyekana ku wa 26 Kamena 2025, nyuma y’aho bamwe mu baturage bo muri ako kagari bamushinje imyitwarire mibi, bavuga ko yabafungiraga nta mpamvu zifatika.

Umwe mu baturage aherutse gufungwa nyuma yo gutema igiti cyari kigwiriye urubingo rwe, bikavugwa ko uyu muyobozi yahise amufungira mu biro, ibintu abaturage bafata nk’ihohoterwa.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yemeje aya makuru agira ati: “Ni byo koko, ari mu maboko y’ubugenzacyaha, hakaba hari ibyo akekwaho bikwiye gusobanuka.”

Ubu Banyangiriki afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje.