EUGENE OFFICIAL

Lubero: Imirwano ikaze yashyamiranyije umutwe wa Wazalendo n’igisirikare cya UPDF ifatanyije na FARDC
POLITIKE

Lubero: Imirwano ikaze yashyamiranyije umutwe wa Wazalendo n’igisirikare cya UPDF ifatanyije na FARDC

Jun 27, 2025

Muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru imirwano ikaze hagati ya Wazalendo n’Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo(FARDC) zifatanije n’Ingabo za Uganda(UPDF) byatumye imirimo y’ubucuruzi ihagarara.

Ibi byabereye muri teritwari ya Lubero ,chefferie ya Baswagha, gurupoma ya Muhola, loocalite ya Mabambi aho Wazalendo zo mu ishami rya Mai Mai aribo batangiye kurwanywa nizingi ngabo z’ibihugu byombi.

Iyi mirwano itangiye nyuma y’iminsi itatu general muhoozi kainerugaba atangaje yuko agiye gufatanya n’ingabo za FARDC kurwanya umutwe wa Wazalendo kuko nawo nawo uteje inkeke mu baturage Kandi akaba Ari umutwe w’inkozi zibibi.

Yabitangaje ubwo yararavuye m’urugendo yari yagiriye I Kinshasa.

iyi mirwano yatangiye ku munsi wejo saa cyenda za mu gitondo yateje abaturage benshi guhungira lubero centre abandi bahungira Butembo.

Abarwanyi ba Wazalendo bakomeje kugaragaza impungenge zabo aho barigutangaza ko nubwo FARDC yabagambaniye ariko bazakomeza guhangana .

Abaturage ba lubero centre bagize ubwoba cyane bitewe niyi mirwano kuko bahejejwe hagati mu duce turi kurwanirwamo,Kandi n’umutwe wa m23 nawo uri hafi yabo mu birometero 15 ,byatumye imirimo yose ihagarara.

Iyi mirwano hagati ya Wazalendo n’Ingabo za Uganda niza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo itangiye mu gihe Wazalendo yari yatangaje ko igihugu cya Uganda gifite uruhare mu makimbirane Amaze imyaka hafi 30 muri iki gihugu.