Burundi, abakozi ba za ambasades babaye abambuzi.
Burundi, abakozi ba za ambasades babaye abambuzi.
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2021, Brigadier General w’igipolisi Bertin Gahungu, ushinzwe umutekano muri Ambasade y’u Burundi ku cyicaro cya ONU i New York, yanze gusubira mu gihugu nk’uko byategetswe na Leta ya Gitega.

Umupolisi Bertin Gahungu.
Kudasubira iwabo bikaba byaratewe n’ibibazo by’amikoro bikomeye, harimo amadeni menshi, yatewe no kumara amezi menshi atarabona umushahara.
Uwo mujenerali yategetswe gusubira mu Burundi mu gihe hari umwuka mubi hagati y’abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, ariko yananiwe kuva i New York kuko nta bushobozi bwo kwigurira amatike cyangwa kwishyura amadeni yari afite.
Umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yemeje ko hari abadiplomate bajya bageza ku mezi ane batarahabwa umushahara cyangwa amafaranga yo gukoresha mu butumwa bwa Leta.
Ibi ni byo byadindije igaruka rya General Gahungu, wari warafashe amadeni menshi i New York.
Umwe mu nshuti za hafi z’uyu mujenerali yabwiye RPA ko yari yahawe icyumweru cyo gusubira i Bujumbura, ariko yanga burundu gusubirayo atarakemura ibibazo by’amadeni afite harimo amadorali ibihumbibirindwi ($7,000) y’ishuri ry’abana be.
N’ubwo yagiye abaza umuyobozi we, Ambasaderi Zéphirin Manirabarusha, ngo amufashe kubona ayo mezi ane y’imishahara, nta gisubizo yahawe.
Inkuru ikomeza ivuga ko General Gahungu yari atangiye gutekereza gusaba ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa muri Canada.
Ariko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yahise imusezerera burundu mu kazi. Uwo mujenerali yasobanuye ko atari bubashe kuva i New York adafite ayo kwishyura amadeni kuko byateza ikibazo gikomeye cya dipolomasi.
Umudiplomate w’umurundi uri mu mahanga yashinje Leta imicungire mibi y’igihugu, avuga ko bugeze ku rwego rwo guhomba, kuko benshi mu badiplomate basigaye babayeho ku nguzanyo nazo batishyura, muri make bahindutse abambuzi.