RDC/Rwanda:Urukiko Nyafurika rurengera uburenganzira bwa muntu nubwa baturage rwanze ikifuzo cy’u Rwanda
Urukiko Nyafurika rwita ku burenganzira bwa muntu n’abaturage (ACHPR), rwaregewe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho yashinjaga u Rwanda ko imyaka ibarirwa muri za mirongo ko iki gihugu gitera kigakora ubwicanyi, no gusahura umutungo kamere wacyo ,uru rukiko rwatangaje ko rufite ubushobozi n’Ububasha bwo kuburanisha ikirego cyatanzwe na RDC ko ibyifuzo bya Kinshasa byemewe byuko rufite ububasha.
Ariko u Rwanda rwari rwagaragaje ko uru rukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha iki kirego.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyekongo, bishingiye ku byatangajwe na Paul Nsapu, perezida wa komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri DRC (CNDH), yatangaje ko ACHPR yanze inzitizi zose zatanzwe n’uruhande rw’u Rwanda ko ryahawe iminsi 90, ( amezi atatu,) kugira ngo rutange imyanzuro yarwo.

Mu iburanisha rya mbere ryabaye ku ya 12 Gashyantare 2025 i Arusha, muri Tanzaniya, iryo buranisha ryari rigizwe no gusuzuma ububasha bwuru rukiko ku kirego bari bashyikirijwe na RDC .
RDC ivuga ko imyaka ibarirwa muri za mirongo 30 yibasiwe, igasahurwa umutungo w’amabuye y’agaciro, n’ubwicanyi bwakorewe ku butaka bwa Kongo bakabishinja u Rwanda, ubwunganizi bw’u Rwanda bwahamagarije Urukiko ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha ibi birego.
Mu gusubiza, abunganira ishyaka abunganira RD Kongo banze iyi ngingo mu gihe bashyigikiraga ko ACHPR igomba guca uru rubanza, hashingiwe ku nyandiko z’amategeko ndetse n’ibihe bigena ububasha bw’Urukiko muri iki kibazo.
Mu iburanisha rya kabiri ryo ku ya 13 z’ukwezi kwa Gashyantare 2025 abanyamategeko bunganiraga u Rwanda, kimwe no ku munsi wa mbere, bashimangiye ko ibyo bavuga ko icyifuzo cya DRC kitakemerwa.
Mu bisobanuro byabo, bagaragaje ko koherereza uru rubanza uru rukiko rwa ACHPR bitaragera, bitewe n’uko inzira zitanywa n’inzego z’akarere ndetse n’amahanga zitarangiye ko aribwo buryo icyo kibazo cyagakwiye gusuzumwamo.
Abanyamategeko bo k’uruhande rw’U Rwanda bavuze kandi ko icyifuzo cya DRC gishingiye ahanini ku makuru yatangajwe mu binyamakuru, bityo ko bikwiye guteshwa agaciro kuko Ari ikirego gishingiye kubihuha.

Basabye kandi urukiko guhagarika imirimo mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’urukiko rw’ubutabera rwa EAC mu rundi rubanza ruhuje ibihugu byombi ku birego bisa nibi RDC ubundi yarezemo u Rwanda.
Ku ruhande rwa RD Kongo, rwatangaje ko rushingiye ku ngingo zarwo n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe n’u Rwanda ku butaka bwa RDC Kongo ko icyo kirego kiri m’Ububasha bwurwo rukiko.
Mu gusubiza inzitizi zatanzwe n’u Rwanda, abanyamategeko ba DRC babajije ACHPR ku ishusho izahabwa urwo rukiko ruramutse rutangaje ko rudafite ubushobozi bwo kuruburanisha.
Mu Myanzuro yafashwe Nuru rukiko kuri uyu wa Gatatu,uru rukiko rwemeje ko rufite ubushobozi n’Ububasha bwo kuburanisha ikirego cyatanzwe na RDC basaba impande zombi gutanga imyanzuro yabo bitarenze amezi atatu.
Uru rukiko rufashe uyu mwanzuro mu gihe kuwa gatanu tariki ya 27/06/2025 I Washington,aba minisitiri bibihugu byombi bashinzwe ububanyi n’amahanga bazahahurira ngo basinyane amasezerano y’amahoro.
