EUGENE OFFICIAL

Rubavu:Tugaya abashoye imitungo yabo mu kwica abatutsi/Guverineri Ntibitura Jean Bosco
AMAKURU

Rubavu:Tugaya abashoye imitungo yabo mu kwica abatutsi/Guverineri Ntibitura Jean Bosco

Jun 26, 2025

Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Iburengerazuba bibutse abikorera bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa banenze imyitwarire mibiĀ  yaranze bamwe muĀ  bikorera ba mbere ya jenoside yakorewe abatutsi aho bashoye imitungo yabo mu kwica Abatutsi.

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Rubavu ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe ruherereye m’umurenge wa Kanzenze rushyinguyemo imibiriĀ  9035 y’Abatutsi bazize jenoside .

Perezida w’Abikorera (PSF) mu ntara y’Iburengerazuba Nkurunziza Ernest yavuze ko jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta ya Habyalimana Juvenal ,yigisha abaturage ko kwica umututsi atari icyaha.

Yagize ati:”Twasigaranye abapfakazi n’impfubyi,imitungo yabo yarangijwe indi irasahurwa,ku bikorera bo mu ntara y’Iburengerazuba uyu ni umwanya wo kugaya bagenzi bacu bishoye mu bikorwa bibi byo kwica Abatutsi bari abakiriya babo ndetse n’inshuti zabo,turabagaye.”

Perezida wa PSF mu ntara y’Iburengerazuba Nkurunziza Ernest ari kumwe n’umuhuzabikorwa wa PSF mu ntara n’ umujyi wa Kigali.

 

Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu Mbarushimana Gerard yavuze ko abateguye jenoside yakorewe Abatutsi bifuzaga kumaraho Abatutsi ariko ntibyabashobokera kubera Abanyarwanda bakunda igihugu kandi bifuza kucyubaka bahagobotse.

Yagize ati:” Ndashimira abahoze ari Ingabo za RPA zatanze ubuzima bwazo kugira ngo tugire ubuzima ndetse Abatutsi barimo kwicwa babashe gutabarwa,ni igihango gikomeye dufitanye nabo,mwabuze ingingo zanyu muturokora,kuko mwaturokoye imipanga yari yibasiye amajosiyacu,ntituzibagirwa ubwitange bwanyu,abo mwarokoye turabashimira ,turiho kandi twarashibutse.”

Mbarushimana avuga ko hari imiryango y’abikorera 48 yazize jenoside yakorewe Abatutsi imaze kumenyekana,avuga ko kandi muribo harimo abari abahutu bazize ko bashakanye n’AbatutsikaziĀ  bishwe na’abo bakoreshaga,abacuruzi bagenzi babo ndetse na Leta bahaga imisoro.

Yakomeje agaragaza ko bishwe nyuma yuko bakorerwaga ihohoterwa no gusahura imitungo yabo .

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco yihanganishije abo jenoside yasigiye ibikomere,ibiboneka n’ibitaboneka abizeza ko Leta ibari hafi.

Yagize ati:Dushima ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside Isi yose irebera,ubutwari bwabo nibwo dukesha ubuzima uyu munsi,kandi umwanya nk.uyu utwibutsa Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorerwagaĀ  harimo n’Abikoreraga,tugaya abashoye imitungo yabo mu kwica Abatutsi harimo n’abakiriya babo.

Yakomeje agira ati:”Uyu ni umwanya wo kugaya abikoreraga bashoye imbaraga n’imitungo yabo kwica abatutsi,abikorera si abantu bo kubaka banasenya abikorera bakwiye kumva ko ibyo bakora bifite agaciro bagafatanya na leta kubaka igihugu,ndabasaba gukora ikinyuranyo nabakoze Jenoside yakorewe abatutsi kuko bishe ababahagiraga,kutongera kubaho kwa Jenoside bisaba ko tubiharanira,hari bamwe mu bayobozi bibihugu duturanye bagize ingengabitekerezo ya Jenoside iturufu,turamagana abahohotera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi,ndasaba urubyiruko kwitandukanya nikibi cyose,ndasaba abarokotse Jenoside gukomeza kwigirira ikizere cyo kubaho,ndashimira urugaga rw’abikorera uruhare rwabo mu kwibuka abazize Jenoside no kwita kumibereho yabamugariye ku rugamba babaremera kuko iki gikorwa PSF yakigize ngaruka mwaka.”

Abikorera mu ntara y’Iburengerazuba batanze ink 37 kubamugariye ku rugamba ndetse no ku miryango yabuze ababo muri jenoside yakorewe Abatutsi bakaba banahaye igishoro abantu 12 ,buri umwe akaba yahawe ibihumbi magana atanu amafaranga y’u Rwanda.