EUGENE OFFICIAL

Bukavu:Joseph Kabila yakiriye abahagarariye amoko yo muri Kivu yepfo(Amafoto)
AMAKURU

Bukavu:Joseph Kabila yakiriye abahagarariye amoko yo muri Kivu yepfo(Amafoto)

Jun 26, 2025

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo yagiranye inama n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage muri Kivu yepfo ndetse yanavuganye n’umuryango wa Barza intercommunautaire pour la paix uhuza abahagarariye imiryango itandukanye ya Kivu yepfo.

“Mu byukuri twatumiwe na perezida w’icyubahiro kugira ngo tuganire ku mahoro kandi twaganiriye ku mahoro igihe kirekire. Turanyuzwe kuko mu byukuri, twamuhaye ibyifuzo  byacu kugira ngo amahoro asubire mu gihugu cyacu vuba bishoboka. ” Musole Maharaza, perezida w’umuryango uhuza abahagarariye imiryango itandukanye ya Kivu yepfo..

Musole Maharaza yakomeje avuga ko yishimiye iyi gahunda yo gushaka amahoro ya Joseph Kabila. “Azi iki gihugu neza. Yiyemeje gushakisha ayo mahoro.”

Abagize umuryango wa Barza bashimangiye ibibazo by’umutekano n’ubwiyunge kandi Kabila yarabateze amatwi.

Joseph Kabila yaboanye n’abahagarariye urubyiruko

yahuye umuryango wa Barza intercommunautaire pour la paix uhuza abahagarariye imiryango itandukanye ya Kivu yepfo.