RDC:Ingabo z’Uburundi zateguye ibitero bigamije kumaraho Abanyamulenge
Ingabo z’Uburundi zifatanyije nabo mu mutwe wa Wazalendo,FDLR,FARDC ndetse na MaiMai bateguye ibitero mu bice bitandukanye mu ntara ya Kivu Y’Amajyepfo bigamije kwibasira abaturage babanyamulenge.
Mu itanagazo dukesha ishyaka rya MRD Twirwaneho basoye kuwa 25Kamena 2025 riravuga ko bamagana ibitero by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa bigamije kwibasira abaturage babasivile babanyamulenge muri teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Nkuko iri tangazo rikomeza ribivuga ,iri shyaka riragaragaza ko guhera mu ntangiriro ziki cyumweru kigeze kumusozo .

Ingabo z’igihugu cy’U Burundi zinjiye k’ubutaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranije n’amategeko ziturutse muri Rumonge,bakavuga ko izo ngabo zije kwiyongera ku zindi zari zisanzwe ziri muri bino bice by’imisozi miremire ya Fizi.
MRDP Twirwaneho ikavuga ko nta kindi kizizanye uretse kumaraho ubwoko bw’Abanyamulenge,izo ngabo zikaba zinyura mu kiyaga cya Tanganyika kugira ngo zigere muri teritwari ya Fizi mu gice cya Kazimia ,Twirwaneho ikavuga ko ibyo bikorwa ari ukuvogera ubusugire bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.Ndetse bikaba binabangamiye inzira zatangiwe z’ibiganiro bigamije kuzana amahoro biri gukorerwa i Doha.
Ishyaka rya MRDP Twirwaneho rikomeza gushinja igisirikare cy’U Burundi ko kifatanyije na Wazalendo kandi ko zanabazaniye intwaro zigizwe n’udusanduku twamasasu 700,kugira ngo babone uko bibasira abaturage binzirakarengane babanyamulenge nk’uko iri shyaka ryabitangaje.
Ishyaka rya MRDP Twirwaneho ritangaza ko ryabonye amakuru agaragaza ko Ingabo z’igihugu cy’U Burundi zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ,FARDC ndetse na Wazalendo bafashe umugambi wo kuzigaburamo amatsinda atatu(3)kugira ngo babashe kugera kumugambi mubisha wabo wo kumaraho abanyamulenge.
Iri tanagazo rivuga ko itsinda rya mbere rizanyura ku gice cya Rugezi rigakomeza rigana m’umudugudu wa Mukera.
Iryo tsinda rizanyura Rugezi rikazaba rigizwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR zizava Lulenge na Kilembwe zizaba ziyobowe na Hamada afatanyije na Safali bo muri FDLR maze bagatera Abanyamulenge bari muri Rugezi.
Itsinda rya Kabiri rizanyura ku gace ka Mulima na Point Zero ryerekeza mu mudugudu wa Mulima kugira ngo rihure n’Ingabo za FARDC na Wazalendo bagamije kugaba ibitero muri localite ya Gakenke na Mikenke no muyindi midugudu ihakikije bikagera muri zone ya Ndondo ahazwi ku izina rya Mucohagati.
Itsinda rya Gatatu rizanyura Gahwera riturutse Musika rikazaba rigizwe na Wazalendo na FDLR ndetse n’abandi baza bayoboye na Hamada kugira ngo bihurize muri localite ya Lukombe muri site yitwa Nyabibuye bagamije kugaba ibitero mu gace ka Gahwera n’inkengero zayo.
Iri tangazo rikomeza kwamagana ibitero bigamije gukorera jenoside Abanyamulenge mu mugambi wateguwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bafatanyije n’Ingabo z’igihugu cy’u Burundi ngo bice abari muri teritwari ya Fizi,Mwenga,Tombwe na Uvila.

Igisirikare cy’u Burundi kimaze iminsi kizana abasirikare benshi n’intwaro mu bice bikikije Uvila,Perezida wiwki gihugu Evariste Ndayishimiye akaba yarabwiye Radio Mpuzamahanga ya BBC ko ahafite ingabo zirenga ibihumbi icumi byaje guhangana n’umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rimwe na Twirwaneho mu kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

1 Comment
Ko bikomej kugirango
Ubu buzima abantu bazabufatanya n’ intambara bivemo koko 🤔??
Comments are closed.