EUGENE OFFICIAL

USA irashaka gushishikariza ishoramari mu mwuka w’amahoro (Amb Lucy Tamlyn)
AMAKURU

USA irashaka gushishikariza ishoramari mu mwuka w’amahoro (Amb Lucy Tamlyn)

Jun 25, 2025

Intego Leta zunze ubumwe z’Amerika mu buhuza irimo bwo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari hagati ya Repubulika Iharanira demukarasi ya Congo n’u Rwanda ni ukunoza imiterere y’ubucuruzi hagamijwe gushishikariza ishoramari mu bihe by’amahoro.

Ambasaderi w’Amerika muri  Repubulika Iharanira demukarasi ya Congo Lucy Tamlyn, yabisobanuye mu nama yabayekuri uyu wa kabiri, tariki ya 24 Kamena,yateguwe n’ihuriro ry’ubushakashatsi mu mibanire mpuzamahanga ya Kongo (FERIC) ikabera mu kigo ndangamuco cy’Abanyamerika i Kinshasa.

Ku bwe, amasezerano hagati y’igihugu cye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ntabwo agamije kohereza umutungo wa Kongo muri Amerika.

Aya maserano akubiyemo ingingo zirimo kubaha imbibi z’ibihugu byombi, guhagarika imirwano, gukura ingabo ahari ubushyamirane no kuzisubiza mu buzima busanzwe hubahirizwa amabwiriza, no gushishikariza abarwanyi batari aba leta gushyira intwaro hasi no kwinjizwa mu ngabo zemewe hubahirizwa amategeko.

Amasezerano kandi ateganya ishyirwaho ry’urwego rw’ubufatanye mu by’umutekano ruhuriweho ruzashyira mu bikorwa gahunda y’umutekano (CONOPS) yo kuwa 31 Ukwakira 2024, gutanga ubufasha ku mpunzi n’abimuwe mu byabo n’ikorana n’imiryango yita ku bantu mu gihe cy’ibiza no gushishikariza ubufatanye mu bukungu bw’Akarere.