RDC:Ingabo z’Abarundi zakubise bamwe mu batuye i Ndondo zibagira intere.
Nyuma yuko umusirikare mu ngabo z’u Burundi anyweye agasinda akarasa bagenzi be nawe akikomeretsa,bagenzi be badukiriye abaturage b’i Ndondo barabakubita babahindura intere.
Ikubitwa ryaba baturage ryabereye muri Ndondo gurupoma ya Bijombo,teritwari ya Uvila ibice bituwe n’abanyamulenge benshi,amakuru ava muri kano gace avuga ko uyu musirikare w’Umurundi amaze kwirasa no kurasa bagenzi be ,Abasirikare babarundi bahise batangaza ko ntawundi wabarashe uretse abaturage baba Nyamulenge niko gufata icyemezo cyo gufata abagabo n’abasore bagatwa inkoni kugeza babaye intere.
Abagabo bakubiswe cyane ni abatuye mu gice cya Murambya hegereye ibirindiro by’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko izi ngabo zikaba zitarigeze zitabara abaturage bazo bahohoterwaga n’Ingabo z’Abarundi.
Mu butumwa twakiriye kuri whatsapp buva i Ndondo buragira buti” Turaho ariko abandi barwaye inkoni,bakubiswe n’Ingabo z’u Burundi ziraha i Murambya.”ubu butumwa bukomeza buvuga ko abakubiswe harimo n’aba pasiteri n’abarimu b’idini nka Ndereye na Mwalimu Fidele.
Abaurage bakubiswe ubu barimo baravuzwa n’imiryango yabo,biravugwa ko uyu musirikare wirashe akarasa na bagenzi be yahise yoherezwa i Bujumbura kuvurwa ngo abone kugezwa mu nkiko.
Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge guhera mu mwaka w’1997 bahora bataka ko batotezwa n’ingabo za FARDC none ngo ubu hiyongereyeho n’Ingabo z’u Burundi muri iki gihe zihanganye n’umutwe wa m23 witirirwa ubwoko bw’Abatutsi bo m’Uburasirazuba bwa Kongo.