RDC/Rutshuru:Amazu 18 y’abaturage yatwitse n’abarwanyi ba Wazalendo na m23.
Amazu arenga 18 y’abaturage yatwitswe muri teritwari ya Rutshuru mu mirwano yashyamiranyije umutwe wa m23 n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo muri gurupoma za Bambo,Bukombo,na Tongo muri sheferi ya Bwito.
Mu mirwano ikaze iri hagati y’umutwe wa m23 n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo muri tritwari ya Rutshuru guhera ,mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24Kamena 2025,aho muri gurupoma zose zigize sheferi ya Bwito zirimo imirwano ku buryo byateye abaturage nibura 50% batuye umudugudu wa Mushebere bahunga bakajya mu bice bitarimo imirwano.
Nk’uko twabitangarijwe n’Abaturage batuye mu midugudu ya Katsiru ,Kavumu na Birambizo baremeza ko imirwano yazindutse yabateye ubwoba ku buryo nta kizere cyo kubaho bafite .
Bagize bati”kuva mu mpera z’icyumweru cyashize ntidusinzira kubera amasasu menshi twirirwa twumva ,tukanarara tuyumva,iyo bukeye nta cyizere cyuko bucya tuba dufite.”
Sosiyete sivile zo muri Rutshuru ziratangaza ko ubuzima bw’abaturage buri mu kaga kubera imirwano ikaze iri hagati y’abarwanyi b’umutwe wa m23 n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo guhera mu mpera z’icyumweru gishize.
Ibicuruzwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi kubera iyi mirwano byahenze cyane kubera abantu benshi bakuwe mu byabo n’intambara,abavuye mu byabo nta bufasha bafite nkuko abaturage babitangaza.
Mu Cyumweru gishize imirwano ikaze yari yashyamiranyije umutwe wa m23 n’abarwanyi ba Wazalendo mu gace ka Katsiro na Nyanzale ,iyi mirwano ikaba yarageze mu duce twa Kiyeye na JUJe muri gurupoma ya Mutanda .
Umutwe wa m23 waruherutse kwirukana abarwanyi ba Wazalendo bari mu gace ka Kiyeye kugira ngo babashe kugenzura umuhanda wa Nyarubande Mweso kuko ukuba kwa Wazalendo muri kano gace byari imbogamizi ikomeye k’umutekano w’abaturage muri Bambo nkuko bitangazwa na Sosiyete Sivile zaho.
