RDC:Uvila abaturage bazindukiye mu myigaragambyo bamagana ubuyobozi bwabo.
Abaturage batuye muri santere ya Uvila muri teritwari ya Uvila ,mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bazindukiye mu mihanda bamagana ubuyobozi bwabo ko ntacyo bubamariye ko buheruka bubatora ariko ibyo babatoreye ntibikorwe.
Iyi myigaragambyo yaturutse ku cyemezo giherutse gufatwa n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu Y’Amajyepfo buyobowe na Jean Jacques Purusi aho yafashe icyemezo cyo guhagarika gukora umuhanda no 5 kubera ko bikangaga ko umutwe wa m23 wazabatwara ibyo bikoresho bakoreshaga,akaba ari umuhanda wakorwaga na sosiyete yo mu gihugu cy’u Burundi hagamijwe kubona aho banyuza intwaro ziva muri icyo gihugu.
Abaturage bari barabonyeho akazi bazindutse bakora imyigaragambyo kuko bishwe n’inzara na cyane ko iyo sosiyete yahagaritse akazi ,ikanacyura ibikoresho byayo itabanje guhemba abo yakoreshaga ,aba baturage bakaba basaba guverinoma yabo ko yasobanura icyatumye iyo mirimo ihagarikwa kandi bakanasaba ko bakishyurizwa amafaranga yabo,bakongeraho ko basaba ko iyo mirimo yongera ikanasubukurwa ngo kuko intwaro zanyuzwaga muri iyo mihanda zangije uwo muhanda.
Hashize iminsi abaturage bo muri santere ya Uvila bintubira uburyo abayobozi babo bakora kuko akenshi ngo bakora mu nyungu zabo ,aho kureba inyungu z’abaturage babatoye.
Iyi myigaragambyo iri kuba mu gihe umuyobozi mukuru wiyi ntara Jean Jacques Purusi yitahira mu mujyi wa Bujumbura,ku buryo abaturage babuze uwo batura ibibazo bahura nabyo muma komine agize iyi ntara atarigarurirwa n’umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Aba baturage bakaba batangaje ko iyi myigaragambyo bazayikora kuwa 26Kamena 2025 nkuko babitangaje.