Umusirikare wa FARDC wasinze yarashe bagenzi yicamo 2 akomeretsa 9
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko umusirikare wasinze yarashe bagenzi be mu gitondo cya kare. Abasirikare babiri ba FARDC bahise bahasiga ubuzima abandi icyenda barakomereka bikabije.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa kabiri, tariki ya 24 Kamena, i Mungazi, muri Gurupema ya Luberike Teritwari ya Walikale, mu ntara ya kivu y’amajyaruguru.
Aya masasu yarashwe hakoreshejwe imbunda iremereye yakanguye abaturage b’aka gace k’ubucuruzi bakekaga ko ari igitero kuko aho byabereye inyeshyamba za AFC / M23 ziri hafi yaho.
Uwakoze aya mahano, abakomeretse bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibua kugira ngo bavurwe.
Igisirikare cya Repubulikaiharanira demukarasi ya Congo FARDC cyakunzwe kunengwa n’imiryango mpuzamahanga kubera kwitwara nabi no guhohotera abaturage b’abasiviri.