EUGENE OFFICIAL

Gen.Muhoozi yasabye Perezida Tshisekedi gukura Gen Luboya muri Ituri
AMAKURU POLITIKE

Gen.Muhoozi yasabye Perezida Tshisekedi gukura Gen Luboya muri Ituri

Jun 23, 2025

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira k’ubutaka Maj Gen Muhoozi kenerugaba yatangaje ko umutekano wa Perezida Tshisekedi urinzwe ariko amusaba ko akwiye gukora ibishoboka byose agakura umuyobozi wa Gisirikare w’intara ya Ituli kubuyobozi bw’iyo ntara,Gen Johnny Luboya Nkashama ko igihe cye kibaze, Muhoozi yemeje ko umutekano wa Perezida Tshisekedi ucunzwe nabo yise abacwezi nawe arimo.

Hari hashize amezi abiri Muhoozi ashinje guverineri wa Gisirikare w’intara ya Ituli Johnny Luboya Nkashama kuba imbogamizi y’ibikorwa by’ingabo za Uganda muri iyi Ntara ,amwita ikigoryi yemeza ko bidatinze azamufata.

Muhoozi yatangaje Aya magambo nyuma Yuko avuye I Kinshasa gusinya amasezerano avugurura imikoranire y’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’igisirikare cya Uganda mu bikorwa bya Operation Shujaa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Museveni.

Ibi byatangajwe na Muhoozi byo kwirukana guverineri w’intara ya Ituli perezida Tshisekedi ntacyo arabivugaho.

Yanditswe na Eugene official