EUGENE OFFICIAL

Ishimwe Noriella, umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2018, yarushinze na Fiston Wilson
AMAKURU IMYIDAGADURO

Ishimwe Noriella, umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2018, yarushinze na Fiston Wilson

Jun 23, 2025

Uyu mukobwa wigeze kugera mu cyiciro cya nyuma cy’abakobwa batanu bashoboraga kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2018, yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa Fiston Wilson mu ntangiro za Kamena 2025. Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mbere y’uko basezerana mu rusengero rwa Zion Temple, ruyobowe na Apôtre Dr Paul Gitwaza.

Ibikorwa byo kwizihiza ubu bukwe byasozwaga no gusangira n’inshuti n’imiryango, aho Juno Kizigenza ari we wasusurukije abari aho.

Fiston, umugabo wa Noriella, asanzwe azwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro, ndetse kenshi yagaragaraga hafi y’abahanzi bo muri New Level, kuko avukana na Jean Mukasa washinze iri tsinda. Nubwo aba bombi bari mu rukundo, ntabwo urukundo rwabo rwigeze rugarukwaho kenshi mu itangazamakuru.

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, Noriella yari mu bakobwa batanu ba nyuma batoranywagamo Nyampinga. Icyo gihe, ikamba ryegukanywe na Iradukunda Liliane, naho Umunyana Shanitah aba igisonga cya mbere, mu gihe Irebe Natacha Ursule yabaye igisonga cya kabiri.