EUGENE OFFICIAL

Umusore w’imyaka 20 yasanzwe yapfiriye mu ishyamba, hakekwa irondo
AMAKURU POLITIKE

Umusore w’imyaka 20 yasanzwe yapfiriye mu ishyamba, hakekwa irondo

Jun 22, 2025

Mu gitondo cyo ku wa 22 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Rusisiro, Akagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 20 witwa Nkurunziza Patrick, aho bivugwa ko yagiririwe nabi nyuma yo gufatwa n’abanyerondo b’umwuga.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko nyakwigendera yafashwe ari kwiririmbira mu ishyamba riri munsi y’urugo rwabo, indirimbo zifitanye isano n’icyunamo, aho bivugwa ko umwe mu bayobora irondo yahise amukubita amushinja gusakuriza abaturage.

Umuturage waho utifuje ko amazina ye atangazwa, yatangaje ko uwo munyerondo yahise ahamagara bagenzi be ngo bamufashe, bamushinja gusuzugura ubuyobozi bw’irondo. Se wa nyakwigendera ngo yahamagawe ajya kureba ibirimo kuba, asanga bamujyanye, agaruka mu rugo amutegereje biba iby’ubusa, kuko mu gitondo aribwo hamenyekanye ko yapfuye.

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu ishyamba, hari ikimenyetso cy’umugozi w’inkweto mu ijosi, abaturage bamwe bakabifata nk’igerageza ryo guhisha ukuri ku byamubayeho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko iperereza ryatangiye, bugashishikariza abaturage gutuza no gutanga amakuru afasha inzego zibishinzwe mu kumenya ukuri.

Mu kiganiro kigufi Umuyobozi w’Akarere, Sebutege Ange, yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ati: “Iperereza rirakomeje. Turahumuriza umuryango n’abaturage muri rusange, tunabasaba kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma muri CHUB (Ibitaro bya Kaminuza bya Butare) mu gihe umwe mu bayobozi b’irondo ry’umwuga muri Santere ya Matyazo yahise atabwa muri yombi, iperereza rikaba rigikomeje.