Ahazaza ha M23 nyuma y’isinywa ry’amasezerano ya Washington hamenyekanye
Nyuma yuko ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na RDC bazashyira umukono ku masezerano mu muhango uzaba ku ya 27 Kamena imbere ya Marco Rubio, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika .
Amakuru aturuka hafi y’abayobora ibi biganiro avuga ko ikibazo cy’inyeshyamba za AFC / M23 kizasuzumwa mu nzira ya Doha hifashishijwe Qatar.
Actualite.cd dukesha iyi nkuru ivuga ko yaganiriye numwe mu bayobozi bo mu Rwanda akavuga ko niba iki kibazo cyarabaye ishingiro ryo kudashyira umukono ku masezerano ya Luanda ku ya 15 Ukuboza, mu masezerano y’i Washington, Kinshasa na Kigali basabwe gukomereza iki kibazo i Doha.
‘’Turi mu bihe bitandukanye ibiganiro na M23 bikubiye mu masezerano y’i Washington, tuzerekeza iDoha, niho hazaduha icyerekezo cyo gukurikiza tureba uburyo twakemura ikibazo cya M23.Tuzemeza gushyira imbere inzira ya Doha izakemura ikibazo cya M23. Ikibazo cya M23 cyahitiwemo Doha. Ntabwo Washington yari igambiriye kuganira ku bibazo bijyanye na M23″.
Ku bwe, intego yashyizweho n’impande zombi i Washington ni ugushyigikira inzira ya Doha kugeza irangiye.
“Twumvikanye ku nkunga tugomba gutanga mu mishyikirano ikomeje hagati ya RDC na AFC / M23, ku buhuza bwa Qatar, imishyikirano irakomeje, twiyemeje kuyishyigikira no kureba ikizava muri iyi mishyikirano.Ikibazo cya M23 cyizigwaho i Doha naho mu masezerano y’i Washington, twemeje gushyigikira inzira ya Doha kugira ngo iizagire ikivamo. ”
‘’ Ibiganiro hagati ya AFC / M23 na guverinoma ya RDC i Doha byinjiye mu cyiciro cyimbitse, impande zombi zikemura ibibazo by’ingenzi by’iyi ntambara. Intambwe ikurikira izaba ingenzi aho impande zombi zirimo kwitegura ibiganiro bikomeye, bafashijwe nabanya Qatar, bigamije gukemura amakimbirane asigaye. Abanya Qatar bagejeje icyifuzo ku mpande zombi babasaba kugisha inama abayobozi babo mbere yo gusubira ku meza y’ibiganiro kugira ngo bakomeze imishyikirano. ”
Hashize amezi atari make, intumwa za guverinoma ya Kongo ndetse n’izo mu nyeshyamba za M23 bagirana ibiganiro i Doha ku buhuza bwa Qatar.