Umujyanama wa Kabila avuga ko gusinya n’u Rwanda bitacyemura ibibazo bya RDC byonyine
Barnabé Kikaya Bin Karubi umujyanama mubya politike wa Joseph Kabila, yamaganye gukemura ikibazo cya Kongo hifashishijwe gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda.
Abajijwe ku hazaza ha Joseph Kabila, uri i Goma, umujyi ugenzurwa igice na AFC / M23, ndetse no kuba yava muri uyu mujyi nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, yabihakanye avuga ko bidashoboka ntaho azajya.
Yakomeje agira ati: “Gukemura ikibazo cya Kongo dusinyana amasezerano n’u Rwanda ni inzira itari yo.uko byagenda kose tugomba gukemura ikibazo cy’imbere mu gihugu binyuze mu biganiro by’amahoro. Bwana Kabila ni umuntu w’amahoro, umuntu w’ibiganiro.”
Inyandiko y’amasezerano y’amahoro yaemejwe ku ya 18 Kamena i Washington, igomba gusinywa ku mugaragaro ku ya 27 Kamena na ba minisitiri w’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, bayobowe na Amerika na Qatar.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yasobanuye ko aya masezerano atari aya gateganyo kubutyo abakuru b’ibihugu bazashyiraho umukonoyemeza ko nta yindi nyandiko azashyirwaho umukono.
Hateganijwe inama ikurikira hagati y’abakuru b’ibihugu, ntabyo kwemeza amasezerano bazavugaho.
Aya masezerano akubiyemo ibice byinshi, birimo guhagarika imirwano, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, gucyura abavuye mu byabo, guhuza umutekano, no kwishyira hamwe mu bukungu bw’akarere.
Aya masezerano ashingiye ku mahame yashyizweho umukono ku ya 25 Mata 2025.
Amerika, ibinyujije ku munyamabanga wa Leta, Marco Rubio, na Qatar bitabiriye ibi biganiro byaberaga mu muhezo nk’abahuza.