RDC: Ese koko SADC yaricyuye abarwanyi ba FDLR koko?
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ,tariki ya 22Kamena 2025 nibwo hatashye abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa bwa SAMIDRC m’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,abatashye bose hamwe bakaba bagera kuri 461,bagizwe na 317 b’Afurika Y’Epfo ni 144 ba Malawi bakaba nabo batashye banyuze mu Rwanda nkuko na bagenzi babo babanje bahanyuze.
Andi makuru aravuga ko mubasirikare SADC yari igiye gucyura ko harimo abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bagera kuri 12 ,bikavugwa ko kimwe mu bihugu bigize SADC byari byakoreye abo barwanyi ibyangombwa bibaranga nkabakomotse muri icyo gihugu,bakaba bari barabahinduriye amazina nk’uko bivugwa kugirango babashe kubajyana.
Amakuru yandi aturuka m’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeza ko ingabo zari mu butumwa bwa SAMIDRC zari zarubatse ubushuti n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR ngo kuko aribo bazi neza u Rwanda na RDC kugira ngo bazabafashe kugera k’umugambi wabo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko Perezida Tshisekedi abihigira.
Ibi byuko SADC yaba yarigiye gucyura abarwanyi ba FDLR ibita abasirikare bayo bije bikurikira ubutumwa buherutse gutangwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika Y’Epfo Gen Rudzani Maphwanya watangaje ko ingabo ziki gihugu ziteguye kongera koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa m23 wabakubise ishuro ukabambura umujyi wa Goma mu kwezi kwa Mbere kuyu mwaka.
