RDC:Menya ibyo Gen Muhoozi yaganiriye na Perezida Felix Antoine Tshisekedi.
Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo Nyakubahwa Felix Antoine Tshisekedi yabonanye n’umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira k’ubutaka ,Gen Maj Muhoozi Kainerugaba uri i Kinshasa m’uruzinduko rw’akazi aho yagiye mu bikorwa bya gisirikare byo kuvugurura amasezerano y’imikoranire ihuriweho hagati y’igisirikare cya Uganda UPDF n’igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC muri Operation ya Shujaa mu rwego rwo kurandura umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Muhoozi yageze i Kinshasa mu masaha y’igicamunsi kuwa Gatanu,tariki ya 20Kamena 2025,akigera i Kinshasa yakiriwe n’umugaba Mukuru w’Ingabo ziki gihugu Lt Gen Jules Banza Mwilambwe ,uyu munsi kuwa Gatandatu nibwo yahuye na Perezida Tshisekedi ,aherekejwe n’itsinda ry’abasirikare yajyanye nabo maze aganira na Perezida.
Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ,biravuga ko Muhoozi yaganiriye na Perezida Tshisekedi ibyerekeranye no kuvugurura amasezerano y’imikoranire y’Ingabo zibi bihugu byombi ,ndetse anamutangariza ko bamaze gusinya amasezerano mashya aho ingabo za Uganda zahawe kugenzura ibikorwa by’umutekano muri teritwari ya Beni,Teritwari ya Lubero ndetse no mu ntara ya Ituli ibi bice byose bikaba byashyizwe mu maboko ya UPDF ngo aribo bafasha FARDC kurwanya UPDF ,umutwe w’iterabwoba urwanya ubutegetsi bwa Museveni.

Uku kubonana kwa Perezida Tshisekedi na Gen Maj Muhoozi kuje mu mugambi wo gucubya uburakari ,ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bufite kubera amagambo atandukanye Muhoozi yagiye yandika kuri Twitter bwerekana ko ashyigikiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi,byarakaje ubutegetsi bwa Kinshasa kugera naho batumiza ambasaderi wa Uganda i Kinshasa ngo atange ibisobanuro.
Muhoozi abonanye na Tshisekedi nyuma yuko yanditse k’urukuta rwe, rwa Twitter ko atifuza ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo Joseph Kabila Kabange yakongera kuba Perezida wiki gihugu,kandi yaraherutse na none kwandika kuri runo rubuga ko azagenderera kino gihugu ,gusura Perezida Felix Tshisekedi.
Muhoozi agiye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu gihe umutwe wa m23 uhanganye n’ubutegetsi bwa Kinshasa wafashe ibice binini muri Kivu zombi,ariko bikaba byaragiye binavugwa ko ingabo za UPDF ayoboye mu bikorwa bya Operation Shujaa zagiye zitambika umutwe wa m23 ngo utajya gufata intara ya Ituli.
