EUGENE OFFICIAL

Isesengura ry’ukuntu misile za Iran zabashije kunyura kuri systeme y’ubwirinzi ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA).
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE UMUTEKANO

Isesengura ry’ukuntu misile za Iran zabashije kunyura kuri systeme y’ubwirinzi ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA).

Jun 20, 2025

Isesengura ry’ukuntu misile za Iran zabashije kunyura kuri systeme y’ubwirinzi ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA).

 

Dore isesengura ry’uko misile za Iran zabashije kunyura kuri système ya THAAD ya Amerika, n’impamvu eshanu zikomeye zituma izi ntwaro nshya zigora cyane ubwirinzi bwa gisirikare bwa Leta zunze ubumwe za Amerika:

 

Impamvu 5 zituma missile z’abanya-Iran zibasha kunesha THAAD (ubwirinzi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika):

  1. Kwihisha mu gice cy’ubuhumyi “zone aveugle” z’indangururamajwi (radars)

Radars za Amerika zateguwe kurinda indege cyangwa missile ziza ku butumburuke bwo hejuru. Iran yohereje missile mu butumburuke buri hagati ya 30 na 50 km, aho THAAD idashobora kureba neza (mu cyiswe zone aveugle).

Ibi byatumye missile zica mu “mwobo” THAAD itabonera ibisubizo.

 

  1. Inzira zidateganijwe

Aho kwerekeza mu murongo ugororotse, izi missile zihindura icyerekezo mu buryo buhoraho.

Ibi bituma algorithme (amabwiriza agenga uko ikintu gikora) za THAAD (ubwirinzi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika) zihora zigerageza kubara aho missile ziri, ariko zikabura aho zifatira ishusho ihamye. Ni nko kurasa ku kintu gihora gihindura aho kiri.

 

  1. Umuvuduko wa supersonique (Umuvuduko uruta umuvuduko w’ijwi)

Bamwe mu baturage bemeje ko missile zimwe zageze ku muvuduko wa Mach 13 – bisobanura km 4 mu isegonda! Uwo muvuduko ukabije utuma THAAD itagira umwanya uhagije wo kumenya, gukora igenzura, gufata icyemezo no kurasa. Ni nko gutera igitego ku muzamu (gardien) utarabasha no gufungura ijisho.

 

  1. Gukoresha icyuho hagati y’amarondo y’ubwirinzi

THAAD ikorana na Patriot n’izindi système mu buryo buhuje uduce twinshi tw’ibisate by’ubwirinzi (multicouche). Ariko mu by’ukuri, hagati y’izo système, haba harimo icyuho mu gihe n’imikoranire. Iran yateye aho ubwirinzi butegereje cyane, itera hagati y’ibisate by’ubwirinzi (intercouches).

  1. Missile zifite ubwenge bw’ubukorano (IA – Intelligence Artificielle)

Hari raporo zemeza ko Iran yashyizeho algorithme z’ubwenge bw’ubukorano mu miyoborere ya missile. Izi missile ziribwira, zigasesengura amakuru y’aho zinyura, zigahindura icyerekezo cyangwa umuvuduko hakurikijwe uko zibona ubwirinzi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (THAAD).

Ibi bivuze ko atari missile zafashe umurongo cyangwa gahunda y’ingendo (trajectory) mbere, ahubwo ni missile zifata ibyemezo byihariye mu gihe nyacyo.

 

Izi missile nshya za Iran ntabwo ari intwaro zisanzwe. Zikoreshwa n’ubwenge bw’ubukorano, zifite inzira zidasanzwe, umuvuduko utangaje, kandi zishobora kunyura mu cyuho cya système nyinshi za Amerika.

 

N’ubwo THAAD ari imwe muri système zifite ikoranabuhanga rihanitse ku isi, si inyangamugayo (infaillible).

 

Iyi ni intambara y’ubwonko, si iya amasasu gusa.

 

Ubushobozi bw’umutekano wa Iran ndetse n’aho Amerika yahindura amayeri yayo.

IRAN: Ubushobozi bw’ubwirinzi n’ubugaba bwa missile

  1. Ubushobozi bwo gukora no gutera missile:

Iran ifite missile balistiques, missile hypersoniques n’izindi zigendera ku butumburuke butandukanye (shortrange, midrange na longrange). Irateganya gukora missile zishobora kugera ku ntera ya +2000 km, kandi zishobora gutwarwa n’indege, drones cyangwa ku butaka.

 

  1. Ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano (IA)

Missile nyinshi za Iran zifite AI guidance system, bigatuma zifata ibyemezo mu gihe ziri mu kirere. Bituma zishobora kwirinda interception (kuraswa n’ubwirinzi), ndetse zikamenya guhindura icyerekezo n’umuvuduko.

 

  1. Ubwirinzi bwo kwirinda ibitero

Iran ifite système Khordad-15, Bavar-373, na Sayyad-4, bifite ubushobozi bwo kurasa indege, missile, na drones. Ubu ni nk’ubusumbane buke kuri THAAD, ariko Iran yateye imbere cyane mu guhanga ibikoresho bya Leta zunze ubumwe za Amerika.

 

Leta zunze ubumwe za Amerika: Inkingi z’Ubwirinzi n’Imbogamizi

  1. THAAD – Terminal High Altitude Area Defense

Iteguriwe guhangana n’ibitero byaturutse kure cyane (long-range), mu kirere kirekire (exoatmospheric). Ikora neza kuri missile igenda mu murongo ugaragara kandi udahinduka cyane.

 

Imbogamizi: Ibura ubushobozi bwo kurinda zone aveugle cyangwa trajectories zikomeye (hypersoniques).

 

  1. Système ya Patriot & Aegis

Patriot yirinda missile ziri hafi (short to mid-range), ikorana na THAAD.

 

Aegis (ikoresha cyane mu nyanja) ifasha mu kurinda ibice bikikije amazi.

 

Imbogamizi: Kugira ngo ibi byose bikore neza, bisaba uburyo buhamye bwo gukorana neza ku buryo nta cyuho cyangwa gukererwa (coordination), kandi ni ho Iran yashyize imbaraga nyinshi.

 

  1. AI na Cyberdefense

Amerika nayo ikoresha AI mu guhanura no gutahura missile, ariko Iran igaragara nk’iyahisemo gukoresha AI mu bitero aho kuyikoresha gusa mu bwirinzi.

 

Cyberattacks: Hari impungenge ko Iran ishobora no kugerageza kwinjira mu bikorwa by’ikoranabuhanga byo muri Amerika.

 

Ibyo Leta zunze ubumwe za Amerika zishobora guhindura / guhindura amayeri:

Kwagura radars zo hasi: Kuko missile za Iran zinyura mu butumburuke bucye, hakenewe radars n’ubwirinzi bugaruka ku kirere cyo hasi.

 

Kwihuza kw’amayeri mu gihe nyacyo: Kugira ngo Patriot, THAAD, Aegis n’ibindi bikore nk’ubwirinzi bumwe, aho kugira ngo bisimburane cyangwa bikore bigana ku giti cyabyo.

 

Gutera mbere (préemption): Hari abahanga bavuga ko Leta zunze ubumwe za Amerika zizashyira imbere ubushobozi bwo gutera mbere, aho gutegereza ko missile ihaguruka.

 

Kongerera ubushobozi drones n’ibikoresho byo mu kirere: Drones za gisirikare zifite AI na radar ni zo zishobora kugaragaza missile igihaguruka, ikaraswa mbere yo kugera mu butumburuke bugoye.

 

Muri make, Iran yubatse ubushobozi bushya bushingiye ku missile zihuse, zigenga, kandi zifite ubwenge. Leta zunze ubumwe za Amerika zifite ikoranabuhanga rihanitse mu bwirinzi, ariko risaba kongera guhuza neza za système, kongera ubushobozi bwo kurinda mu kirere gito, no gutekereza icyerekezo cy’ubwirinzi kirimo AI na cyberdefense.

 

Reka dusuzume ingaruka z’iyi ntambara y’ikoranabuhanga hagati ya Iran na Leta zunze ubumwe za Amerika ku rwego rw’akarere (mu burasirazuba bwo hagati: Moyen-Orient) no ku rwego mpuzamahanga:

 

  1. Akarere ko mu burasirazuba bwo hagati (Moyen-Orient):

Israël ibona Iran nk’umwanzi wa mbere mu karere. Israel Irimo gukomeza kongera ubushobozi bw’ubwirinzi nka Iron Dome, David’s Sling na Arrow-3, ariko missile za Iran zifite AI zisaba guhindura uburyo gakondo bwo kwirinda.

 

Arabie Saoudite n’ umuryango w’ibihugu byo mu kigobe cya Perisi cyangwa Persian Gulf bigamije ubufatanye mu bya politiki, ubukungu, n’umutekano (Gulf Cooperation Council) birimo kugura intwaro zihanitse (anti-missile systems) kuva ku burasirazuba no mu burengerazuba. Bishobora kwiyegereza Israël mu buryo butari busanzwe mu kurwanya Iran.

Hari ubwoba bw’uko Iran ishobora gukoresha inyeshyamba nka Houthis muri Yemen kugira ngo igerageze missile zayo mu buryo buteruye. Iran ishobora gukoresha imitwe nka Hezbollah, Hashd al-Shaabi cyangwa abari muri Syria kugira ngo ishyireho igitutu ku basirikare ba Leta zunze ubumwe za Amerika mu karere. Ibi bishobora gutuma ibintu bimera nk’uko byabaye muri Gaza, ariko bikaba bifite ingaruka rusange ku karere kose.

  1. Ku rwego mpuzamahanga:

Uburusiya

Uburusiya bushobora kubona amahirwe yo kongerera Iran intwaro n’ubujyanama kuko byose bihuriye ku mwanzi umwe ariwe Leta zunze ubumwe za Amerika. Birashoboka cyane ko Uburusiya bushobora gutanga radars, drones cyangwa missile tech.

Ubushinwa bushishikajwe no kubona ibikomoka kuri peteroli bya Iran, kandi bushobora kugurisha Iran ikoranabuhanga ryisumbuyeho.

 

Umuryango w’Abibumbye (ONU)

Impaka ku rwego rwa Conseil de Sécurité zarushaho gukomera. Bimwe mu bihugu by’uburayi bishobora gusaba imishyikirano mishya, ariko Leta zunze ubumwe za Amerika na Iran bashobora kutabyitaho.

 

Umwanzuro:

Ikoranabuhanga rihindura isura y’intambara: ntabwo ari intambara ya gisirikare gusa, ahubwo ni intambara ya AI, cyberwarfare na stratégie yihuta.

Akarere ko mu burasirazuba bwo hagati (Moyen-Orient) karagenda kaba icyitegererezo cy’uburyo intambara z’igihe kizaza zizaba zifite ishingiro ku makuru kurusha ku ngufu gusa.

 

Niba nta mishyikirano yihuse ibayeho hagati ya Iran na Leta zunze ubumwe za Amerika, dushobora kujya mu ntambara y’ubutita 2.0 ishingiye ku ikoranabuhanga.