Joel Brown yagaragaje ubuhanga budasanzwe, bituma Bruce Melodie na Diamond Platnumz bahindura indirimbo “Pom Pom” burundu
Umuhanzi w’Umunyanijeriya akaba n’umutegura indirimbo (producer), Joel Brown, yakoze igikorwa cyatangaje benshi mu ndirimbo nshya yitwa Pom Pom, ku buryo Bruce Melodie na Diamond Platnumz bahisemo gusubiramo ibice byabo bari bararirimbye mbere, kugira ngo bihuze n’imbaraga n’ubuhanga uyu muhanzi yashyizemo.
Iyi ndirimbo yatangiye gukorerwa muri Nigeria, aho Bruce Melodie yatangiye kuyandika no kuyiririmba, mbere yo gukomereza muri Tanzania. Amashusho yayo yafashwe na Sasha Vybz wo muri Uganda, uzwiho ubuhanga mu gufata amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye muri Afurika, akaba aherutse gutangaza ko yanyuzwe cyane n’uyu mushinga.
Kenny Mugarura, uyobora 1:55 AM – inzu itunganya umuziki yagize uruhare muri uyu mushinga – yatangaje ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyatangiriye muri studio bari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Patoranking, Joel Brown, umu-producer City Beat, ndetse na DJ b’inzobere.
Nk’uko Kenny yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 19 Kamena 2025, Bruce Melodie ni we watangiye kuririmba, ariko Joel Brown akimara kumva igitekerezo, yahise agaragaza ko cyamushimishije bidasanzwe maze asaba gutanga umusanzu we.
Kenny yagize ati: “Joel Brown twaramuhaye umwanya araririmba. Nubwo twese twabonaga ko ibyo yakoze byari byiza, we ubwe yavuze ko adanyuzwe. Nyuma yaje gusubiramo igice cye, aragihindura, arakinoza, kugeza ubwo byatumye umuziki wose uhindura isura.”
Uko yakoze agace ke k’indirimbo, byakoze ku mitima ya Bruce Melodie na Diamond, bombi bahitamo gusiba ibyo bari barakoze mbere, maze batangiza ibishya bijyanye n’impinduka zatumwe na Joel Brown.
Kenny yakomeje agira ati: “Bruce yahise yandika indi ‘verse’ nshya. Diamond na we amaze kumva uburyo indirimbo yahindutse, ahita afata icyemezo cyo gusiba ibyo yari yakoze byose, atangira bundi bushya.”
Indirimbo Pom Pom yarangije gutunganywa, haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Ubuyobozi bwa 1:55 AM bwatangaje ko hasigaye gusa kwemeza igihe nyacyo izashyirwa hanze, ariko bakemeza ko izamurikwa mu buryo bwihariye.
Joel Brown, uri kuzamuka mu ruhando rw’abahanzi bo ku mugabane wa Afurika, akunzwe kubera ijwi rye ryihariye no gushobora gutanga amarangamutima anyuze abamwumva. Yamamaye cyane muri Ogechi Remix yakoranye na BNXN (Buju) na BoyPee, ikamufasha kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane mu njyana ya Afrobeats.
Nubwo akorera cyane muri Lagos, Joel Brown atangiye kumenyekana no mu Burasirazuba bwa Afurika, aho ibikorwa bye biri kugenda bikurura abafana ndetse n’abahanzi b’ibyamamare nka Diamond na Bruce Melodie.

