EUGENE OFFICIAL

U Rwanda rwafashe ingamba kubera intambara ya Israel na Iran
AMAKURU POLITIKE

U Rwanda rwafashe ingamba kubera intambara ya Israel na Iran

Jun 20, 2025

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yashyizeho itsinda rihoraho rishinzwe gukurikirana ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli, byinjira mu gihugu ndetse n’ububiko bufite, hagamijwe kwirinda ingaruka zituruka ku makimbirane ari kuba hirya no hino ku Isi, cyane cyane intambara yahuje Israel na Iran kuva ku wa 13 Kamena 2025.

Iyo ntambara yatumye habaho impungenge ku bijyanye n’icuruzwa rya peteroli ku isoko mpuzamahanga, kuko hari ibikorwaremezo by’ibikomoka kuri peteroli byibasiwe n’ibitero hagati y’impande zihanganye. Ibi byagize ingaruka ku biciro ku isoko mpuzamahanga, aho ku wa 19 Kamena 2025 igiciro cy’akagunguru ka peteroli idatunganyijwe cyageze kuri 78,85$, nyuma yo kuzamuka ku kigero cya 7% mu minsi mike.

Abahanga mu by’ubukungu baburira ko igihe inzira ya Hormuz—inyuramo hagati ya miliyoni 16 na 21 z’utugunguru twa peteroli buri munsi—yaba ifunzwe, igiciro cy’akagunguru ka peteroli gishobora guhita cyikuba hafi kabiri, kikagera hagati ya 120$ na 130$.

Mu gihe Minisitiri w’Intebe yagezaga raporo ku Nteko Ishinga Amategeko yombi ku byagezweho na Guverinoma, yasobanuye ko icyo gihugu kiri gufata ingamba kugira ngo kizabashe guhangana n’ingaruka zishobora kuvuka mu gihe ibikomoka kuri peteroli byagira ikibazo.

Yagize ati:“Iyo hari ikibazo mpuzamahanga gishobora kugira ingaruka ku gihugu, dushyiraho amatsinda y’inzobere ngo adufashe kumva aho ikibazo gishingiye n’uko cyakemurwa. Ubu turi gukurikirana buri munsi uko ibikomoka kuri peteroli byinjira, ibigeze mu gihugu, ibirimo gukorerwa Mombasa cyangwa Dar es Salaam n’ingano y’ibiri mu bubiko bwacu.”

Yakomeje avuga ko izi ngamba zigamije gukumira gutungurwa, bityo igihugu kikaba cyiteguye guhangana n’ibihe bitoroshye bishobora kwaduka.

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko inzira ya Hormuz ifite uruhare rukomeye kuko ihurizwamo 20% ya peteroli ikoreshwa ku Isi, ituruka mu bihugu byo mu gace ka Golfe nka Saudi Arabia, Iran, Iraq, na Kuwait.

Yagize ati: “Iyo habaye ikibazo muri iyo nzira, ni Isi yose igirwaho ingaruka. Bizatugeraho mu buryo bwo kuzamuka kw’ibiciro cyangwa kugabanuka kw’ibyinjira. Ariko amahanga ahora afatanyiriza hamwe gukemura bene ibi bibazo hakiri kare.”

Kugeza ubu, u Rwanda rufite ibigega birindwi bishobora kubika litiro miliyoni 117,2 z’ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi, mazutu n’amavuta y’indege. Dr. Gasore yavuze ko hashyizweho uburyo bwo gukomeza kugenzura ibi bigega n’ibyinjira kugira ngo igihe habaye ikibazo, igihugu kibashe gukomeza kubona ibikenewe ku gihe gito.

Yongeyeho ko hari gahunda yo kongera ubushobozi bw’ibigega bikagera ku bushobozi bwo kwakira litiro miliyoni 334, kugira ngo u Rwanda rubashe kwihanganira ibihe bidasanzwe ku isoko mpuzamahanga.