EUGENE OFFICIAL

Mbappe yajyanwe mu bitaro mu buryo butunguranye.
IMIKINO

Mbappe yajyanwe mu bitaro mu buryo butunguranye.

Jun 20, 2025

Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Real Madrid Kylian Mbappe ntiyitabiriye umukino wa mbere w’ikipe ye mu marushanwa ya Club World Cup wabereye i Miami,aho bahuye na Al Hilal yo muri Arabiya Sawudite kuwa Gatatu,kubera kugira umuriro mwinshi.

Umutoza wa Real Madrid ,Xabi Alonso yavuze ko yizera ko Mbappe azaba yakize mbere y’umukino ukurikira uwo ku Cyumweru bahura na Pachuca.

Ikipe ya Real Madrid ivuga ko Mbappe azakorerwa ibizamini bitandukanye kandi akurikiranwa neza kwa muganga.

Kubura Mbappe ni igihombo gikomeye ku marushanwa,cyane cyane ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi.

FIFA,iyoboye aya marushanwa,yifuza ko Club World Cup izaba irushanwa rikomeye rikurura abafana benshi ku Isi.