RDC:Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Rubaya cyaguye ku bantu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ,tariki ya 20Kamena 2025 nibwo hamenyekanye amakuru yicamugongo avuga ko mu gace ka Mataba gaherereye muri Rubaya,muri teritwari ya Masisi aho bivugwa ko icyo kirombe ari icyumu Wazalendo witwa Justin Ndayishimiye aho amakuru avuga ko icyo kirombe cyaguye ku bantu bagera kuri makumyabiri.
Agace ka Rubaya gasanzwe gakize ku mabuye y’agaciro atandukanye ,ariko kakaba karibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye aho ibice byaho binini byacukurwagamo amabuye y’agaciro na Wazalendo ifatanyije na FDLR .
Iki kirombe cyaguye ku bantu amakuru ava mu baturage avuga ko inzego z’ubuyobozi zirimo zishakisha imirambo aho bamaze kubona igera muri makumyabiri kandi ko batangiye no kuyishyingura,ariko bakomeza kuvuga ko hari abandi baburiwe irengero bagishakishwa.
Umutwe wa m23 ukimara gufata ibice bitandukanye bya Kivu zombi ,yasabye abacukura amabuye y’agaciro kubikora mu buryo bwa kinyamwuga kandi bakaba bafite uburyo bw’ubutabazi bwihutirwa mu gihe habaye impanuka,biravugwa ko abacukuraga muri iki kirombe babikoraga mu buryo bwa gakondo akaba ari nabyo byateye impanuka.
