Davido agiye kuzenguruka Isi ashyira ahabona album ye nshya ya “5Ive”
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Davido, yatangaje gahunda y’urugendo rw’ibitaramo azakorera mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Amerika ya Ruguru n’u Burayi, mu rwego rwo kumenyekanisha album ye nshya ya gatanu yise “5Ive”.
Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria, wubatse izina binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka Fall, If, na Unavailable, aritegura guhura n’abafana be mu bitaramo bizatangira ku itariki ya 13 Nyakanga 2025 i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abahanzi bazamuherekeza
Muri uru rugendo, Davido azafatanya n’abandi bahanzi b’abanyempano barimo Victony, Odumodublvck na Morravey, uyu wa nyuma akaba abarizwa muri DMW (Davido Music Worldwide), inzu ifasha abahanzi ya Davido.
Morravey yamenyekanye cyane muri 2023 ubwo yagaragaraga ku ndirimbo In The Garden iri kuri album ya kane ya Davido yise Timeless. Nyuma y’aho, yashyize hanze Extended Play (EP) ye ya mbere, ahita ashyirwa mu rutonde rw’abahanzi bafite ejo hazaza heza mu muziki wa Nigeria.
Ibihugu bizakirwamo ibitaramo
Davido ateganya gutaramira mu mijyi 10 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo Los Angeles, New York, Atlanta, Miami n’ahandi. Azanasura Canada, aho azakorera ibitaramo bibiri, ndetse no mu Bwongereza aho azahurira n’abafana be kuri Tottenham Hotspur Stadium yakira abantu barenga ibihumbi 60, umwe mu myanya ikomeye mu bitaramo by’abahanzi ku rwego mpuzamahanga.
Album ya 5Ive: Indirimbo n’ibyishimo bishya
Album 5Ive irimo indirimbo nshya ziri mu njyana yiganjemo Afrobeat, Dancehall na R&B, ikaba ikomeza urugendo rwa Davido mu gukomeza gukundwa no kuririmbwa ku rwego rw’Isi. Uru rugendo rw’ibitaramo ni n’amahirwe yo gusabana n’abafana be b’inkwakuzi nyuma y’igihe kinini bamwumva kuri murandasi gusa.
Davido agaragaje ko atari umuhanzi usanzwe, ahubwo ari umunyabigwi ukomeje kugenda yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku Isi hose. Album ya 5Ive n’ibitaramo bizayiherekeza ni ikimenyetso gikomeye cy’uko Afrobeat ikomeje gufata intera ndende ku rwego mpuzamahanga.