Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yaganiriye kuri telefone na Minisitiri wa Tunisia, Sarra Zaafrani Zenzri, ku wa 17 Kamena 2025, bagaruka ku ngingo zitandukanye zijyanye no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu by’ubucuruzi, ingufu, ubwikorezi n’imishinga y’iterambere rusange.
Mu biganiro byabo, aba bayobozi bombi bashimangiye ko hari amahirwe akomeye mu gukomeza gutsura umubano binyuze mu masezerano mpuzamahanga nk’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) na COMESA, asanzwe ahuriyemo n’u Rwanda na Tunisia. Bemeye gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no mu mishinga y’ubufatanye mu by’ingufu zisubira.
Harimo imishinga yihariye ikomeje gukorwa mu Rwanda ku bufatanye n’ibigo by’Abanya-Tunisia nka STEG International Services (STEG-IS) na SONEDE, bibanda ku gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi. Ibihugu byombi bishishikajwe no guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibibazo by’ingufu no kunoza imitangire ya serivisi z’ingenzi.
Minisitiri Ngirente yanashimangiye icyifuzo cy’u Rwanda cyo gukomeza gusangira ubumenyi, ubunararibonye no kongerera abaturage ubushobozi, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima no mu zindi nzego zifite uruhare mu mibereho myiza.
Ubwo bucuti bugenda burushaho kwaguka, bwari bwarashimangiwe no mu masezerano yasinywe hagati y’ibi bihugu mu Gashyantare 2020, ajyanye no gufungurirana ikirere hagamijwe koroshya ubwikorezi bwo mu kirere. Aya masezerano yasinyiwe mu nama ya 33 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa.
Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, ibihugu byombi bikomeje kubaka umubano urambye. Mu kwezi kwa Werurwe 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yahuye na mugenzi we wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, baganira ku bufatanye bwihariye mu mutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Tunisia, kimwe mu bihugu bikora ku nkombe z’Inyanja ya Méditerranée, ifite ubuso bungana na kilometero kare 163.610 n’abaturage barenga miliyoni 12,3. Ifaranga rikoreshwa ni Idinari ya Tunisia, naho ururimi rwemewe ni Icyarabu. Igihugu kiyobowe na Perezida Kais Saied, watowe bwa kabiri mu Ukwakira 2024.
Mu bijyanye n’ubukungu, mu 2024 Tunisia yari ifite umusaruro mbumbe wa miliyari 54,6$ naho umuturage umwe abarirwa ko yinjije 4.396$ ku mwaka. Ubukungu bwayo bushingiye ku buhinzi (11,6%), inganda (25,7%) na serivisi (62,8%).
Uyu mubano uri kugenda urushaho gusagamba ugamije iterambere ryuzuzanya rishingiye ku bufatanye no kungurana ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.

