RDC: Constant Mutamba yahungiye muri Ambasade ya Cuba I Kinshasa
Uwahoze Ari minisitiri w’ubutabera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma Yuko yeguye kuri izo nshingano kubera ibyaha akurikiranyweho amaze guhungira muri Ambasade ya Cuba I Kinshasa .
Constant Mutamba yatangaje ko aza kwegura ,nyuma Yuko umuryango Lucha wandikiye Perezida Tshisekedi ko akwiye gufatanya na Minisitiri w’intebe wiwe bagategeka Constant Mutamba kwegura,atabikora bakamweguza ku ngufu.
Ubundi mu mategeko ya Repubulika ya Demokarasi iharanira demokarasi ya Congo biteganyijwe ko umwe mubagize guverinoma uketsweho icyaha ategetswe kwegura mu masaha 24 ariko siko byagenze kuri Constant Mutamba,kuko no kwegura kwe yabanje guhura na President Tshisekedi babiganiraho.
Andi makuru avuga ko ubwegure bwe yabushyikirije perezida aho kubushyikiriza minisitiri w’intebe nkuko amategeko abiteganya ngo minisitiri w’intebe nawe abugeze kuri perezida,bivugwa ko Atariwe wa mbere ubikoze gutyo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Mutamba akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa rubanda ,ibyaha bya ruswa ndetse n’ibyaha byo kubahuka abayobozi bakuru.