EUGENE OFFICIAL

Iran vs USA:Perezida Donald Trump yarakariye Iran ashobora kuyirasaho.
MU MAHANGA POLITIKE UMUTEKANO

Iran vs USA:Perezida Donald Trump yarakariye Iran ashobora kuyirasaho.

Jun 17, 2025

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika k’urukuta rwe rwa Truth Social yasabye abaturage bose kuva mu mujyi wa Tehran ,umurwa mukuru wa Iran ,aho bivugwa ko USA ishobora kuba igiye kuhagaba ibitero simusiga.

TrumpĀ  yagize ati:”Iran yagombaga kwemera amasezerano nabasabye.Ni agahomamunwa kubona ubuzima butakara,Iran ntigomba na rimwe kugira intwaro kirimbuzi ,akomeza yandika ko yabisubiyemo kenshi ko abari Tehran bagomba guhita bahava.”

 

Ibi Trump yabyanditse bikurikira itangazo Israel yasohoye isaba abaturage kuva mu bice bimwe na bimwe bya Tehran,mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje hagati y’ibi bihugu byombi.

 

Iran yavuze ko ibi ari intambara y’iterabwoba ngo kuko Iran ibyo ikora ari iterabwoba ku baturage,abakuru b’ibihugu buhuriye mu muryango wa G7 bahise basora itangazo rishyigikira Israel ko ari uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho ,bavuga ko IRANĀ  ariyo ntandaro y’ibibazo byinshi by’umutekano mukeya muri ako karere.

Basabye ko hashakwa ibisubizo byaganisha ku ituze m’uburasirazuba bwo hagati harimo n’ihagarikwa ry’intambara muri Palestine.