Burundi:Polisi yatangiye guhohotera impunzi z’Abanyekongo.
Mu nkambi y’impunzi iri m’Uburasirazuba bw’igihugu cy’u Burundi yitwa Musenyi ,iherereye muri komine Giharo mu ntara ya Rutana ahari impunzi z’Abanyekongo zatangiye guhohoterwa n’igipolisi cy’Uburundi.
Nk’uko bitangazwaz nizi mpunzi biravugwa ko impunzi igerageje gusoka inkambi icibwa amafaranga cyane iyo ufatiwe mu isoko rya Muzye.
Polisi y’Uburundi yashinze bariyeri hagati y’isoko rya Muzye na Rubaho kugira ngo hatangirwe impunzi yose itambutse kuri iyo bariyeri maze icibwe amafaranga keretse iyo werekanye uruhushya rwitwa uruhushya rwo gusoka.
Izi mpunzi ziravuga ko ibikorwa ziri gukorerwa ari uguhohoterwa n’abashinzwe umutekano kuko ubusanzwe bari bafite uburenganzira bwo kujya guhaha ariko ngo ntibucyubahirizwa.
Amakuru atangwa nizi mpunzi avuga ko niyo werekanye ikarita y’ubuhunzi utemererwa kurenga kuribariyeri udatanze amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitanu n’icumi by’amarundi.
Iyi nkambi ya Musenyi irimo impunzi zigera ku bihumbi makumyabiri zahunze intambara iri hagati ya m23 na leta ya Kinshasa.
