RDC/Burundi:Igisirikare cy’Uburundi cyatumije abasirikare bakuru babo bari muri Uvila.
Igisirikare cy’Uburundi cyatumije abasirikare bakuru biki gisirikare bari k’urugamba mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,ahatumijwe abasirikare bakuru ndetse n’abasirikare bakuru bashinzwe ubutasi muri izo ngabo zagiye kurwana muri iki gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cya Telegrame avuga ko etat majoro y’igisirikare cy’Uburundi cyatumije abasirikare bakuru bayobora ingabo z’Abarundi ziri muri santere ya Uvila,iziri muri Mikenke ndetse niziri muri teritwari ya Fizi n’intara ya Tanganyika,iki kinyamakuru kandi kivuga ko hatumijwe n’abasirikare bakuru bakora ubutasi muri utu duce bakomotse mu Burundi.
Iyi nkuru ya Telegram ikomeza ivuga ko itumizwa ryaba basirikare ryatewe n’inama yateguwe na chef d’Etat major w’igihugu cy’Uburundi ,aho iyi nama yitabirwa n’umuyobozi unshinzwe ibikorwa by’agisirikare muri ambasade y’Ububiligi i Kinshasa ndetse n’unshinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade y’Afurika Y’Epfo kandi ikaba iranitabirwa na Gen Masunzu Pacifique.
Iki kinyamakuru kivuga ko ibiri bwigirwe muri iyi nama harimo ikibazo cy’abasirikare b’Uburundi bafashwe n’umutwe wa m23 ,kandi ko bari bwigiremo ibyerekeranye n’uburyo ingabo z’Uburundi na Wazalendo babona ibikoresho bya gisirikare cyane cyane ibyatanzwe na Afurika Y’Epfo ,hamwe no kurebera hamwe uburyo intwaro zakoreshwaga n’ingabo zari muri Kivu y’Amajyaruguru za SADC zari m’ubutumwa bwa SAMIDRC zazavanwa muri Tanzaniya zikajya guifasha izo ngabo gukomeza guhangana na m23.Kndi ngo baranaganira ku ngingo yo gutegura urugamba hagati ya m23 n’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa kugira ngo umutwe wa m23 utabaka umujyi wa Uvila nkuko umaze iminsi ubitangaza.Iyi nama byari biteganyijwe ko ibera muri quartier ya Musaga.
Hamaze iminsi haba ingendo zikorwa n’igisirikare cy’Uburundi ,icya Afurika y’Epfo icya Fardc ndetse n’igisirikare cy’Ububiligi bajya mu nama mu gihugu cy’Uburundi ,gukorana inama n’abayobozi bakuru b’ingabo ziki gihugu ngo baganire ku buryo barushaho kurwanya umutwe wa m23.
B
No Comment! Be the first one.